Gicumbi: Abakozi b’Akarere bashinjwa uburiganya mu itangwa ry’amasoko bafunguwe by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwemeje ko abakozi bane b’aka karere bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano, kuzaburana badafunze.

Aba bakozi b’Akarere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2017, nibwo basomewe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gusaba kuburana badafunze.

Abaregwa muri uru rubanza barimo uwari ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Kagwene Viateur; uw’Iterambere, Habyarimana Jean Baptiste; uw’Amakoperative n’Ubucuruzi, Mashami Protogène n’Umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, Mutsinzi Samuel.

Aba bakozi batawe muri yombi ku ya 16 Ugushyingo 2017, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’akarere, kwandika impapuro mpimbano no gutanga isoko ryo kubaka ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga mu 2015 na 2016 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umucamanza yemeje ko Mutsinzi Samuel aburana ari hanze nyuma yaho umuganga ukora mu Bitaro by’Umwami Faisal yemeje ko yamubaze ku kaguru ndetse ko afite uburwayi bw’igifu butuma akenera ifunguro ryihariye. Ashingiye kuri ibi yategetse ko agomba kurekurwa akajya yitaba urukiko ari hanze.

Urukiko kandi rwanzuye ko Nyirandama Chantal wemera ko yanditse ibaruwa yishyuza akarere akanagaragaza inyemezabwishyu y’ibyo atatanze ari impamvu zituma akekwaho icyaha ariko ruvuga ko kuba yaragaragaje icyemezo cya muganga cyerekana ko arwaye umutima arekurwa akajya yitaba ari hanze.

Abandi bakozi barimo Kagwene Viateur na we azakurikiranwa ari hanze nk’uko yari yabisabye mu iburanisha riheruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza