Gicumbi: Abahoze bacuruza ibiyobyabwenge ntibarahabwa inkunga ya miliyoni 12 Frw bemerewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Abaturage 216 bigajemo urubyiruko rwahoze rukwirakwiza, rukanacuruza ibiyobyabwenge ntibarahabwa inkunga ya miliyoni 12 Frw, bemerewe nyuma yo kubivamo rukibumbira mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi nkunga rwayemerewe na Leta kugira ngo rurusheho kwiteza imbere,

Bamwe muri aba baturage bo mu mirenge irimo uwa Rushaki, Cyumba na Kaniga, babwiye Radiyo Rwanda ko bahisemo kuva mu biyobyabwenge bakibumbira mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi kuko nta nyungu babibonagamo.

Gusa bavuga ko batiyumvisha impamvu amafaranga bemerewe yaheze mu mirenge Sacco, kandi yaratanzwe ngo abafashe kwiteze imbere.

Umwe yagize ati “ Nyine twakoze umushinga w’ubworozi bw’ingurube duhabwa inkunga igera muri miliyoni 10 ariko iyo tubajije batubwira ko igice cya mbere cya miliyoni enye yageze kuri konti y’umurenge.”

Akomeza avuga ko iyo babajije umurenge bababwira ko bagitegerereje amasezerano na RCA [ikigo cy’igihugu cy’amakoperative] kugira ngo babahe ayo mafaranga.

Undi ati “Twifuza ko aramutse abonetse tukayabyaza andi mafaranga byadufasha twanaguka tukava mu murenge wa Cyumba tukajya no mu Karere no mu Ntara, ku buryo ibiyobyabwenge bitakongera kurangwa mu gihugu cyacu.”

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo bwemera ko ayo mafaranga bwayashyikirijwe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize uretse ko ngo hari amasezerano bagikorana n’amakoperative, ku buryo mu byumweru bibiri aya mafaranga bazaba bayahawe

Ushinzwe umuco na siporo mu Karere ka Gicumbi Diodori Rwirangira yagize ati “ Mu cyumweru gishize twavuganye nabo muri RCA batubwira ko mu byumweri bibiri ayo masozerano azaba yanogejwe bazayazana noneho twicarane n’urwo rubyiruko rwo mu mirenge kugira ngo asohoke akoreshwe ariko twabanje kuganira icyo azakoreshwa.”

Nawe yemeje ko ayo mafaranga ahari kuko yamaze kugezwa kuri konti z’imirenge.

Akarere ka Gicumbi gahana imbibi na Uganda kimwe n’utundi turere tw’iyi Ntara y’Amajyaruguru twakuze kugaragaramo ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibicuruzwa bya magendu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza