Kwamamaza

Gicumbi: Abafatanyabikorwa b’Akarere basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 10:31' na Pacifique Ntakirutimana


Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza yasabye abikorera bo muri Gicumbi kugira uruhare mu gushakira iterambere akarere kabo.

Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryagaragaje ndetse rinasobanurirwamo bimwe mu byo bakora ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Igice kinini cy’abamurikaga cyari kiganjemo imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Karere ka Gicumbi ariko ikunze kuvugwaho intege nke mu kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere akarere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buheruka gutangaza ko umubare w’abafatanyabikorwa bafite ngo iyo bagenzuye basanga utandukanye n’umusaruro batanga mu iterambere rusange ry’akarere.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’abafatanyabikorwa na we yabasabye kugaragaraza uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere.

Ati “Ni byiza ibikorwa mwatugaragarije birasobanutse, igisigaye ni uko mwajya mukora mubihuza na gahunda ziteza imbere abaturage n’akarere muri rusange, ntimwumve ko ahagaragaye ikibazo mwabiharira umuyobozi w’akarere gusa. Uko nabonye mungana, ndetse n’ibikorwa mwatumurikiye mukora mubashije kubijyanisha n’ibyo akarere kifuza kugeraho mwagira uruhare runini mu kugateza imbere.”

Iri murikabikorwa ryabaga ku nshuro ya kane muri Gicumbi rikaba ryasojwe bamwe mu bamurikaga ibikorwa byabo bifuza ko ubutaha akarere kajya gashyira imbaraga mu kurimenyekanisha kuko ngo umubare w’abaturage baryitabira ukiri muto.

Ambasaderi , Fatuma Ndangiza(ufite agakapu mu ntoki) yabanje gusura abamurikaga bamusobanurira ibyo bakora
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Gicumbi niyo yitabiriye imurika bikorwa ku bwinshi
Ambasaderi Fatuma(wambaye amataratara) mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu karere ka Gicumbi

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved