Gicumbi: Ababyeyi basabwe kutavutsa abana uburenganzira bwo kwiga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukwakira 2016 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Umushinga ugamije gukora ubuvugizi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana, SOS Byumba, wibukije ababyeyi bo mu Mirenge ya Giti, Rwamiko na Bukure mu Karere ka Gicumbi ko aribo ba mbere bagomba kwita ku burenganzira bw’abana babo cyane ubwo kwiga.

Ni ubukangurambaga bwanyujijwe mu marushanwa y’imbyino, imivugo n’ikinamico ku wa Kane, tariki ya 27 Nzeri 2016 yahuje abana bibumbiye mu matsinda y’uburenganzira bw’abana akorera mu bigo bitandatu by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo muri iyi mirenge.

Ibi SOS Byumba nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gicumbi wita ku bana ibikoze mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bumaze iminsi busaba inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bako gutanga umusanzu wabo mu guhangana no guhashya burundu ibikorwa byose bibangamira kandi bigahutaza uburenganzira bw’umwana by’umwihariko ku bibazo by’abata ishuri.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Giti, Ngezahumuremyi Théoneste yashimangiye ko ubutumwa abanyeshuri batanze bugaragaza ubuzima babayemo mu miryango yabo ndetse asaba ababyeyi kubaba hafi.

Yagize ati “Ubutumwa nk’ubu kubutanga bunyujijwe mu ikinamico bukanatangwa n’abana imbere y’imbaga y’ababyeyi bituma burushaho kumvikana kuko ibyo abana bavuze n’ubwo babinyujije mu bihangano byabo ni ubuzima bamwe muri bo bahura nabwo."

"Ni uburyo bwiza bwo gukebura bamwe mu babyeyi. Muzi ko muri iyi minsi duhangayikishijwe n’abana bataye amashuri.Ni umwanya mwiza rero wo kwibutsa abantu ko uburenganzira bwa bariya bana bwo kwiga tugomba kubwubahiriza tukabafasha gusubira mu ishuri.”

Umuyobozi w’Umushinga w’Ubuvugizi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana muri SOS ku rwego rw’igihugu, Iyadede Rose yatangarije IGIHE ko bateguye iki gikorwa muri Gicumbi bamaze kubona ko hakiri ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana.

Ati“ Nk’abafatanyabikorwa b’Akarere kandi n’ubundi dusanzwe twita ku mwana, twasanze uburenganzira bwe hano hari ubwo butubahirizwa kandi niba tuvuga ngo turashaka ejo heza, igihugu gifite abagabo n’abagore beza, abayobozi b’ejo beza, ibyo byose ntitwabigeraho turamutse tutita ku burenganzira bw’umwana kuko niwe pfundo ry’ejo."

Yakomeje agira ati "Ikindi hirya no hino mu ngo haracyagaragara amakimbirane mu babyeyi, ibi byose bituma umwana asohoka mu muryango akajya ku muhanda.”

Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti“ Mubyeyi kura umwana mu muhanda agane ishuri kandi agire uruhare mu bimukorerwa”, yegukanywe n’abanyeshuri bo muri GS Rwesero.

SOS Byumba ikaba ifite gahunda yo kuzenguruka imirenge yose y’Akarere ka Gicumbi ikoreramo ikangurira ababyeyi ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana by’umwihariko gusubiza mu ishuri abana bari ku mihanda.

Ababyeyi bibukijwe ko bagomba guha abana babo uburenganzira bwo kwiga
Abanyeshuri bo mu Rwunge rw'amashuri rwa Rwesero nibo begukanye igikombe mu bigo bitandatu byari bihanganye
SOS yatanze ibikoresho birimo imipira yo gukina mu rwego rwo gufasha abana kwidagadura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza