Gerayo Amahoro: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kwirinda impanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi buvuga ko mu Rwanda impanuka zo mu muhanda nibura ku munsi zihitana umuntu umwe. Mu rwego rwo kurwanya izi mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu buri munsi, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bugamije kurwanya no gukumira impanuka zibera mu muhanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo Amahoro”.

Ni ubukangurambaga bwifuriza buri wese ufashe urugendo kugera aho agiye amahoro.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Ndushabandi avuga ko kuva aho ubu bukangurambaga butangiriye buri kugenda butanga umusaruro ugaragara.

Ati “Abakoresha umuhanda bose baba abagenda n’amaguru cyangwa abakoresha ibinyabiziga bamaze gusobanukirwa amategeko n’amabwiriza biwugenga kuko impanuka zajyaga ziwuberamo zatangiye kugabanuka.”

Akomeza avuga ko kugira ngo ubu bukangurambaga burusheho kugenda neza ari uko buri wese akomeza kubugiramo uruhare yirinda impanuka azirinda n’abandi ndetse no gutanga amakuru ku gihe y’abatubahiriza iyi gahunda ya Gerayo Amahoro.

Ati “Birasaba uruhare rwa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda umureba akarwanya ikintu cyose cyateza impanuka. Tuributsa abanyamaguru kwambukira ahabugenewe, kutambuka bavugira kuri telefoni, kutaganirira mu muhanda cyangwa kuwukiniramo n’ibindi byose bishobora kuba byateza impanuka.”

SSP Ndushabandi avuga uku kwezi dusoje kwa Kamena kwari kwarahariwe gukangurira abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kandi ko buri wese utwara ikinyabiziga yibukijwe ibyo asabwa n’ibyo agomba kwirinda.

Yagize ati “Nyamara n’ubwo uko kwezi kwa Kamena kwahariwe kwigisha abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha benshi bakabyumva ndetse bakanabyubahiriza harimo bamwe barenga ku nyigisho n’amategeko bagatukisha izina rya bagenzi babo. Urugero ni urw’abashoferi babiri bafatiwe mu karere ka Kamonyi batwaye imodoka banyoye ibisindisha biri ku kigero kirenze kuri uyu wa 05 Nyakanga.”

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aboneraho kwibutsa abagenzi bari mu kinyabiziga ko mu gihe babonye umushoferi cyangwa umumotari atwaye ikinyabiziga yasinze ko bafite uburenganzira bwo kumuhagarika cyangwa bakihutira kubimenyesha Polisi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Asoza yibutsa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda umureba, asabwa kugira uruhare mu kurwanya impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.

Bamwe mu bashoferi n’abamotari nabo bavuga ko kuva ubu kangurambaga bwa gerayo amahoro bwaziye bwahinduye byinshi kuko buri wese arushaho kugenda asobanukirwa ibyiza byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Ndushabandi avuga ko kuva aho ubu bukangurambaga butangiriye buri kugenda butanga umusaruro ugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza