00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kazura mu ruzinduko mu Bugereki (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yagiriye uruzinduko mu Bugereki rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

Yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’igihugu cye na Afurika mu bya gisirikare.

Yavuze ko u Bugereki n’u Rwanda bigira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro n’ituze muri Afurika yo hagati ndetse ko umusanzu wabyo urenze imbibi zabyo.

Uruzinduko rwa Gen Kazura rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y'impande zombi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo yakirwaga na mugenzi we w'u Bugereki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .