Gen. Kabarebe yateye umugongo uguhamagazwa n’abacamanza b’Abafaransa i Paris

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Abavoka ba Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, bahamije ko nta mpamvu n’imwe yatuma uyu muyobozi yitaba umucamanza w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, uri gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Minisitiri Kabarebe yari yatumijwe kuwa 14 Ukuboza ngo yisobanure ku buhamya butavugwaho rumwe bwa James Munyandinda watorotse igisirikare, akaza gutanga ubuhamya ku munota wa nyuma, mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bitahwemye kuvugwa ko riri gukorwa mu nyungu za politiki.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza, abavoka ba Minisitiri Kabarebe bagize bati “Ni ibintu bidashoboka kumva ko Minisitiri w’Ingabo uri mu mirimo yajya mu Bufaransa kwisobanura ku muntu nawe utavugwaho rumwe.”

Umucamanza Herbaut na mugenzi we Nathalie Poux, bahamagaje Minisitiri Kabarebe nyuma y’ubuhamya habawe n’umutangabuhamya abyisabiye, bituma iperereza ryuburwa mu gihe ryari ryarashyinguwe.

James Munyandinda alias Jackson Munyeragwe wahoze mu gisirikare afite ipeti rya sergeant, yumviswe muri Werurwe uyu mwaka, ashinje ingabo zari iza FPR kuba inyuma y’igitero cyahitanye Perezida Habyarimana, mbere gato ngo jenoside itangire.

Ariko abavoka ba Minisitiri Kabarebe n’undi munyarwanda hamwe na Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, bagize bati “Ibi byose nta shingiro bifite, niyo mpamvu umukiliya wacu atazitaba kuwa 14 na 15 Ukuboza 2017.”

Muri iri perereza ryatangiye mu 1998, abacamanza b’Abafaransa bumvise abatangabuhamya benshi bashakaga gushinja FPR, ariko bagasobanya imvugo bigatuma ibyo bavuga bitizerwa, bikagenda biteshwa agaciro.

Ingaruka ni nyinsi ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere ba Me Maingain na Forster bashyikirije abo bacamanza babiri inyandiko y’amapaji umunani igaragaza uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bubabajwe no kuba iyi dosiye ikomeje gukururana guhera mu 2006 ikagenda izana n’ibibazo byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi uba ubutita.

Ibitekerezo by’aba banyamategeko bigabanyije mu ngingo eshanu, aho batangira bagira bati “abakiliya bacu barumviswe, bemeye gufasha ubutabera kandi basubiza ibibazo byose bigaragazwa muri dosiye.”

Ahagana mu mpera za 2010, Gen James Kabarebe, uwitwa Frank Nziza n’abandi bayobozi batanu bakuru b’u Rwanda bakorwagaho iperereza n’Abafaransa, bahuye n’umucamanza Marc Judge Trévidic mu Burundi, wakoraga ku iperereza nk’iri.

Uyu yaje kubaza ibyo yari akeneye byose, birangira hakuweho impapuro zari zashyizweho zo kubata muri yombi mu mpera za 2016, n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Gusa ingingo zikomeye zivugwamo ni ukudashira amakenga ubuhamya bwa Munyandinda, harebwe ku bintu afata byo mu 1994 akabihuza n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, cyangwa ku buryo avuga ko yasohotse mu gihugu mu 2008.

Munyandinda yavugaga ko mu Ukuboza 1993, uyu wari umu-engineer muri FPR yashyikirije James Kabarebe telefoni za Motorola zakoreshejwe mu gupanga icyo gitero.

Nyarama inyandiko zerekana ko ibyo ari ibinyoma. Icya mbere ni uko Munyandinda muri icyo gihe yabaga muri Canada, kandi ntiyigeze akoza ikirenge mu Rwanda hagati ya Nzeri 1993 na Nyakanga 1994; ku rundi ruhande, u Rwanda ngo ntirwari rufite ibikorwa remezo byari bikenewe ku buryo telefoni nk’izo zari gukoreshwa.
Ibyo bikanahuzwa n’uko ajya kuva mu Rwanda, James Munyandinda yavuze ko kuwa 1 Ukwakira 2008 yabanje guhamagarwa na Emmanuel Ndahiro, icyo gihe wari umuganga wa Perezida Paul Kagame n’Umukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Mu buhamya bwe kuwa 8 Werurwe, Munyandinda yagize ati “Yambwiye ko umwe mu bahoze ari bagenzi banjye [Sergeant Richard Kabano], yahungiye muri Uganda kandi abangamiye umutekano w’igihugu kuko ari gukwirakiza amakuru ku bwicanyi bukorerwa mu Rwanda.”

Ngo bari bamutoranyije kuko yari asanzwe ari inshuti ya Kabano, bityo ngo bamuha ubutumwa bwo kujya kumwica cyangwa akamushimuta akamugarura mu Rwanda.

Mu buryo abisobanura, Munyandinda yavuze ko yemeye kujyayo, yinjira muri Uganda afite pasiporo yari yahawe ku munsi wabanje, ubundi agahita anyerera akagenda ngo hato hatazagira igikurikiraho.

We yavugaga ko yari agikomeje kwihisha muri Uganda, azi ko ashakishwa n’inzego z’iperereza.

Nyamara hari inyandiko zibeshyuza ibyo yatangaje byose, harimo n’inyandiko y’umugore we uyu munsi ukiba mu Rwanda. James Munyandinda yavuye mu Rwanda mu buryo buzwi, abyisabiye, avuga ko agiye kwiga Master’s mu bijyanye n’imari, mu Bwongereza.

Amafaranga y’ishuri nayo yishyuriwe n’Ingabo z’u Rwanda, zanamuhaye pasiporo ya serivisi kubera iyo mpamvu yari imujyanye.

Niho bihera hibazwa impamvu Munyandinda yaba yarabeshye abacamanza Herbaut na Poux ku bijyanye n’uko yaba yaratorotse igisirikare. Ibyo byatumye hibazwa niba ntaho bihuriye na dosiye yatanze mu Bufaransa asaba ubuhungiro mu ntangiro z’uyu mwaka.

Abanyamategeko Maingain na Forster banenze imvugo za Munyandinda ku buryo yageze mu Bufaransa, bituma barushaho kwibaza niba nta sano iri hagati yo gushinja abayobozi b’u Rwanda no guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa.

Abanyamategeko Maingain na Forster bibajije ikintu uyu mutangabuhamya yaba yarijejwe ngo avuge ibyo yatangaje, bakomeza bandika bati “twababajwe cyane no kuba ibyo bintu nta bushakashatsi bwabikozweho no kuba nta bibazo byabajijweho, kandi tuzi neza ko abatangabumanya bamubanjirije bagiye bafashwa bagiye bakirwa neza, bakanafashwa mu bijyanye no kubona ubungiro n’abarimo abacamanza.”

Aba banyamategeko bavuga ko Munyandinga ashobora kuba ari igikoresho cya RNC ifite indoto zo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo ubwo aribwo bwose, ibinti byahaye abacamanza b’Abafaransa, guhera mu 2011, kujya bumva abiyita abatangabuhamya, ngo bashinje FPR ko yari inyuma y’iryo hanurwa ry’indege.

Bakomeje bagira bati “reka twizere ko wenda umunsi umwe abo bakoresha Ubucamanza bw’u Bufaransa bazabona umutangabuhamya mushya wuzuza inkuru za ba MM. Kayumba, Gafirita, Micombero na Munyandinda."

Jeune Afrique yagaragaje inyandiko zijyanye n’uko Munyandinda yagiye kwiga mu Bwongereza bitandukanye n’ubuhamya yatanze

Aho amafaranga ye y'ishuri yanyuzwaga
Aho yigaga mu Bwongereza, yajyaga abajya ibijyanye n'amasomo akanatanga ibyifuzo by'ibyo yafashwa
Ajya kujya mu Bwongereza,yahawe pasiporo ya serivisi nk'umuntu woherejwe kwiga ku nyungu z'igihugu
Ibaruwa yamwemereraga kujya kwiga mu Bwongereza
Inyemezabwishyu y'amafaranga ibihumbi 10 yakiyeho pasiporo
Leta niyo yagombaga kumwishyurira 50% by'amafaranga y'ishuri yasabwaga
Umwirondoro Munyandinda yakoresheje yaka pasiporo
Yagombaga kwiga ibijyanye n'imari, akishyura ama-pound ibihumbi icyenda ku mwaka
Ibaruwa yandikiwe abwirwa ko yemerewe buruse
Yemerewe Pasiporo nk'umuntu woherejwe n'igihugu
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ntazitaba abacamanza b’Abafaransa bari gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza