Gen. Kabarebe yakomoje kuri Col. Rizinde wabohowe n’Inkotanyi nyuma akazigarika

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 09:55
Yasuwe :
1 1

Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe James, yavuze uburyo Inkotanyi zabohoye imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri bamwe muri zo bari abasirikare bakuru bakinjizwa mu Nkotanyi, hanyuma bakazagaragaza inyumvire itajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wabereye ahazwi nko muri Camp Kigali, Minisitiri Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, Ingabo z’Inkotanyi nta vangura na rimwe zagiraga, ahubwo zari zigamije kurengera no guhuza Abanyarwanda muri rusange.

Ibi bitandukanye n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, aho bwashishikarizaga Abahutu kwanga urunuka Abatutsi biza kugera n’aho babishe muri Jenoside.

Uyu muyobozi avuga ko tariki 21 Mutarama 1991, ubwo bari mu Rugano mu Birunga, bateye Umujyi wa Ruhengeri babohora imfungwa zari zirimo n’abasirikare bakuru ba FAR bari barafunzwe n’ubutegetsi bwariho, babinjiza mu Nkotanyi.

Muri abo basirikare harimo Col Rizinde Théoneste, Muvunanyambo, Biseruka n’abandi.

Ati “Abo bantu kubabohora, kubatwara no kubashyira muri RPA cyari ikimenyetso cyo kuvuga ngo RPA irashaka u Rwanda rw’Abanyarwanda, bageze mu Rugano uwo mwanya bambikwa impuzankano y’Inkotanyi bahabwa imbunda bagirwa n’abayobozi bakuru b’urugamba.”

Ubuyobozi bukuru bw’urugamba bwarimo abasirikare bakuru icyenda na Perezida Kagame Paul wari Umugaba w’Ikirenga.

Abo basirikare bakuru bari bamaze kubohorwa ngo bahise babaha n’amapeti manini ku buryo n’abasirikare basanzwe b’Inkotanyi bari batangiye kubatinya.

FPR ngo yashakaga kwerekana ko isura y’u Rwanda igaragaza Abanyarwanda bose nta mpamvu n’imwe y’ivangura.

Ku rugamba, Inkotanyi ngo zabanaga neza n’abo basirikare ku buryo basangiraga byose. Gusa ngo ntibyabujije Col Rizinde kubigarika ubwo Inkotanyi zari zimaze gufata Kanombe mu 1994, aho yababajwe no kuba zifashe ako gace.

Yagize ati “Ntibyabujije Rizinde ari i Byumba, Kanombe ivuyemo, kwikubita agasakuza, ati ‘inyana z’imbwa zitanze Kanombe. Inyenzi zirayifashe? Zirabeshya abaparakomando ba Bigogwe ntabwo zibakira.”

Col Rizinde ngo ibyo yabivuze kandi ari umuntu bamaranye imyaka itatu ari umwe mu bayobozi b’urugamba ku buryo bumvaga ko yamaze kumva umurongo mwiza warwo.

Ati “Umuntu tumukuye muri gereza araje arakiriwe abaye mukuru, afite abamurinda, afite byose. Rizinde yarategekaga yari akomeye cyane, abatamuzi, byageze n’aho abasirikare bamwe muri RPA bamutinya kuko yari afite ubuyobozi bukomeye cyane. Ariko mu mutwe ingengabitekerezo ntabwo ariko byari bimeze.”

Yatanze urwo rugero ashaka kwerekana ko RPA itigeze icika intege na rimwe mu gushobora gushyira hamwe Abanyarwanda.

Gen. Kabarebe yavuze ko bamaze gufata Kigali, hari abasirikare ba FAR babuze aho bahungira, bamwe bakagenda bihishahisha mu nzu zo mu mujyi; ntibyababuza kubafata ngo babinjize mu Nkotanyi.

Yatanze urugero rwa Gen. Munyakazi, Col. Ndibwami, Col. Ndengeyinka Barthazar binjijwe muri RPA ndetse bamwe bagahabwa n’ubuyobozi bukomeye.

Yanavuze uburyo Col. Nsekalije Aloys wigeze kuba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye bamusanze iwabo ku Kabaya n’ubwo yari yarakoze ibibi byinshi, ngo bamuzanye i Kigali bamushyira mu rugo rwe ku Kimironko.

Muri abo basirikare hari abaje kwitwara nabi biturutse ku kuba ari ko barezwe, aho kugeza ubu hari n’abahora basebya u Rwanda.

Ati “Abo ngabo nta n’icyo wabanenga, ni ko barezwe ni yo myumvire nta n’ubwo bahinduka.”

Gusa yashimangiye ko kugeza ubu mu Ngabo z’u Rwanda harimo umubare munini w’abari urubyiruko bavuye muri FAR ndetse no mu bacengezi bakurikije umurongo muzima, ubu bakaba ari bamwe mu bashimwa n’amahanga bitewe n’uko bakorana ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Yahaye impanuro urubyiruko

Kuba Inkotanyi zari urubyiruko zigafata iya mbere zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bikwiye kubera isomo urubyiruko rwo muri iki gihe ko rugomba guharanira ko ibyo u Rwanda rwagezeho bitakongera gusenywa n’uwo ari we wese.

Yarusabye ko kwirinda imitego iyo ari yo yose yatuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi rwanyuzemo, ahubwo rugaharanira kurubashisha gukataza mu iterambere.

Ati “Ntabwo rero mukwiye kwirara mukumva ko ibintu byose bimeze neza, kuba twaragize amateka ya jenoside agatwara miliyoni y’abantu mu minsi ijana, ntabwo ari ikintu mukwiye gufata buhoro. Ni ikintu mukwiye guhora muzirikana, aho mubonye ibimenyetso byayo byose mugafata iya mbere mu kubirwanya.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 53, 77% bishwe ni abana bari bakivuka kugeza ku bari bafite imyaka 24. Urubyiruko kandi rukaba ari na rwo rwagize uruhare runini mu kuyikora ariko ku rundi ruhande urw’Inkotanyi rurayihagarika, rubohora Abanyarwanda.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye narwo rwari ruhari
Gen. James Kabarebe acana urumuri rw'icyizere
Minisitiri Kabarebe acanira urubyiruko urumuri rw'icyizere
Nyirumuringa Théophile warokokeye muri Komini Muyira yatanze ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo
Minisitiri w'Ingabo yakomoje kuri Col. Rizinde wabohowe n'Inkotanyi nyuma akazazihinduka
Gen. Kabarebe yandika ahari hateganyijwe ubutumwa agenera urubyiruko
Ubutumwa bw'igihango Gen. Kabarebe James yahaye urubyiruko ashimangira ko kuba urubyiruko rwa none ruzirikana ku rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, ari ikimenyetso gishimangira ko u Rwanda ari amahoro muri iki gihe n'ikiri imbere
Umuhango wari wanitabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, nawe yari yitabiriye uyu muhango
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi uyu muhango wo kwibuka
Urubyiruko rwatanze ubutumwa bushimangira ahazaza h'u Rwanda rwifuza

[email protected]

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza