Gen Kabarebe yagaragaje inyungu zihishe mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagaragaje ko inzego z’umutekano zigomba gufatanya n’abaturage mu mirimo yose kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, bitandukanye na kera aho nk’abasirikare bumvaga ko bagomba guhora mu bigo byabo gusa.

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga, mu biganiro ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Namibia, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani n’u Rwanda.

Ni abapolisi bakuru barimo gukurikirana amasomo y’icyiciro cya gatandatu ku by’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibyo biganiro bifite insanganyamatsiko yo “gushyira imibereho myiza y’abaturage muri gahunda y’inzego z’umutekano: Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye.”

Gen. Kabarebe yaganirije abo bapolisi ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage, yavuze ko inzego z’umutekano mu Rwanda zibana n’abaturage kandi bagafatanya muri byose, kandi byatumye bagirira icyizere inzego z’umutekano zabo.

Yatanze urugero aho mu gihe Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zasanze igihugu cyarasenyutse, abaturage basaga miliyoni 3 barahunga, ariko igihugu kigeze aheza cyiyubaka.

Yakomeje agira ati “Mwari muzi ko Guverinoma yagiyeho bwa mbere kuwa 19 Nyakanga 1994 itari ifite amakoti yo kurahirana, aho abari bayibagize bahabwaga iposho, ariko ubu u Rwanda rukaba ari intangarugero kandi rufite ubukungu n’umutekano bihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga nyuma y’imyaka 24 gusa”.

Yanenze uburyo inzego z’umutekano zazanywe n’abakoloni zaje zikuraho uburyo bwari busanzwe bakoreshwa n’Abanyafurika mu mibanire no kwicungira umutekano, aho kuzana amahoro bakazana ibitandukanya abantu kandi ari abavandimwe.

Yavuze ko ababazwa cyane n’aho wasangaga (ndetse na nubu hari aho bikiri) umusirikare cyangwa umupolisi ari abantu bo kwibera mu gisa n’akato mu bigo byabo bizengurutswe n’ibikuta birebire na za senyenge batikoza abaturage.

Yakomeje agira ati“Wasangaga abakoloni barabacengejemo umuco mubi wo kumva ko umusirikare cyangwa umupolisi ibye ari ukumva akarumbeti ka mu gitondo akabyuka ari agahanagura botini ikarabagirana, akandi karumbeti kavuga akajya gufata icyayi, agategereza akandi ko kavuga akajya ku mafunguro ya kumanywa na ninjoro bagahera muri ibyo gusa, ntibashyire hamwe n’abaturage”.

Yyabwiye abari aho ko Ingabo z’u Rwanda na Polisi atari uko bakora, kuko zibana n’abaturage, bakajya inama nabo, kandi bagafatanya mu bikorwa by’iterambere.

Yanagarutse ku bikorwa byagiye bihuza abaturage n’ingabo z’igihugu kandi bigatanga umusaruro birimo guhashya abacengezi mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda ahagana mu 1998, ubu bunanararibonye bukaba bushingirwaho na magingo aya abaturage bafatanya n’ingabo na Polisi mu iterambere n’imibereho isanzwe.

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana yavuze ko u Rwanda rurimbanyije mu guhuza inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Igisirikare, binyuze mu bikorwa bakorana n’abo baturage byiganjemo iby’iterambere, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwa byo kwicungira umutekano.

Minisitiri w’Ububatera, Johnston Busingye, yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari umwanya mwiza wo guhanahana ubunararibonye hagati y’ aba bapolisi bakuru n’impuguke n’abashakashatsi ku mahoro n’umutekano, iterambere n’ubutabera ku buryo Afurika yagera ku iterambere rirambye yifuza.

Yagize ati “Niba umutekano, cyane cyane uw’abantu n’ibyabo biganisha ku mibereho myiza y’abaturage ari inkingi iterambere rishingiyeho, birumvikana ko byombi bikomatanye, twagera ku iterambere twifuza.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Félix Namuhoranye yavuze ko ibyo biganiro by’uyu mwaka byibanda ku ngingo ebyiri z’ingenzi zirimo kwibaza uko hakwifashishwa uburyo bugendanye n’umuco n’imibereho bwite y’abaturage mu gucunga umutekano wabo kandi nabo bakabigiramo uruhare, bidahariwe abo mu nzego z’umutekano gusa.

Indi ni ukureba uko byakorwa ntawe ubangamiwe n’uko bishyirwa mu bikorwa mu nyungu za buri ruhande.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Polisi ry'u Rwanda, CP Felix Namuhoranye mu kiganiro n'itangazamakuru
Gen. Kabarebe yaganirije abo bapolisi ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye za leta
Ibyo biganiro bifite insanganyamatsiko yo 'gushyira imibereho myiza y’abaturage muri gahunda y’inzego z’umutekano: Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye'
Komiseri Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Emmanuel Gasana muri ibi biganiro
Abapolisi bo muri Tanzania bari mu bitabiriye ibi biganiro
Umunyamategeko Patrick Loch Otieno Lumumba uyobora Ishuri Rikuru er'Amategeko muri Kenya yitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza