Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu igiye kubyazwa izindi megawatt 56 z’amashanyarazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ukwakira 2019 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK Ltd), kuri uyu wa Kane cyatangije umushinga wo kubyaza amashanyarazi gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu, aho byitezwe ko uzatanga megawatt 56 z’amashanyarazi.

Uyu mushinga uzakorwa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, witezweho gufasha igihugu kongera ingufu z’amashanyarazi zikagera kuri megawatt 556 mu mwaka wa 2024, zivuye kuri megawatt 224.5 zihari uyu munsi. Ugiye kwiyongera ku wa KivuWatt ubyaza gaz methane megawatt 26, wubatswe n’ikigo cy’Abanyamerika, ContourGlobal, watashywe mu 2016.

Gutangiza ku mugaragaro kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa n’uyu mushinga byitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng Uwase Patricie na Lord Irvine Laidlaw uyobora SPLK Ltd n’ikigo Highland Group Holdings Ltd. (HGHL), giheruka gusinyana na Symbion Energy (ni cyo SPLK Ltd ishamikiyeho) amasezerano yo gushora miliyoni $100m muri uyu mushinga wa miliyoni $370, wo kubyaza amashanyarazi gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu.

Mu 2015 nibwo Guverinoma y’u Rwanda na Symbion bashyize umukono ku masezerano yo kubyaza Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu amashanyarazi angana na Megawatt 50 no kuyacuruza.

Ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, aho usanga cyohereza mu mazi yacyo gaz methane iturutsemo hasi. Mu kuyibyaza umusaruro hoherezwa ibitembo binini mu mazi bikayivangura n’amazi.

Uyu mushinga uri mu masezerano y’imyaka 25 u Rwanda ruheruka kugirana n’ikigo Symbion. Uyu mushinga uzarushaho guteza imbere uburyo bwo gukora ubucuruzi, kuko amashanyarazi ari kimwe mu byo abikorera ndetse n’inzego za leta bakenera mu buryo bw’ibanze, ndetse u Rwanda rufite intego ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Eng Uwase Patricia yagize ati “Iyo ntego izagerwaho binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera mu kongera ingufu z’amashanyarazi zitunganywa n’uburyo abantu bayageraho, yaba akomoka ku muyoboro rusange cyangwa izindi ngufu.”

Lord Irvine Laidlaw we yashimangiye ko uyu mushinga uzatanga imirimo ukanubaka ubushobozi mu banyarwanda, mu gihe cyose uzamara ushyirwa mu bikorwa no mu gihe uzaba umaze kubakwa.

Ati “Iyi mirimo izatanga umusanzu mu guteza imbere abatuye Akarere ka Rubavu by’umwihariko umurenge wa Nyamyumba. Mu gihe dutangiye uyu mushinga, twizeye ko tuzakomeza kubona ibitekerezo bijyanye no kurengera ibidukikije hagamijwe gusigasira imibereho y’abaturage aho dukorera no hirya yaho, binyuze mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere no kugira imikorere iboneye.”

Imbanzirizamushinga igaragaza muri iki cyiciro hazubakwa ibyuma bine bireremba mu kiyaga cya Kivu ari nabyo bizajya bikurura gaz hasi mu mazi (Gas Extraction Facilities, GEFs), bizaba biri nibura muri kilometero eshanu uvuye ku rukombe, bikazaba bimanuka bigakora mu ndiba z’ikiyaga.

Hazashyirwaho impombo zikogota gaz mu mazi hasi, aho bibarwa ko mu bizamukamo haba harimo gaz methane ya 30%; itandukanywe n’amazi hasigare ya 70% gusa, inakoreshwe mu gutanga ingufu zikoresha urwo ruganda ubwarwo.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bine, mu cyiciro cya mbere hakazaboneka megawatt 14 zizaba zituruka mu gice kimwe kizaba cyubatswe (GEF); ndetse n’ibindi byiciro bitatu kimwe kikazagenda gitanga megawatt 14 z’amashanyarazi.

Inyigo zerekanye ko mu kiyaga cya Kivu harimo gaz methane ishobora gutanga hagati ya megawatt kuva ku 160 kugeza kuri 960, bitewe n’uburyo bwakoreshwa mu kuyibyaza amashanyarazi, igacukurwa mu gihe gishobora kugera ku myaka 50. Nyuma ngo umusaruro wahita ugabanuka ukagera hagati ya 15-20%.

U Rwanda rwateganyije ibice bitanu bishobora gucukurwamo gaz methane, mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bisangiye uyu mutungo kamere, hateganyijwe ibice bitandatu. Ibice by’u Rwanda bishobora gutanga megawatt 300.

Mu bice bitanu byo mu Rwanda bishobora gucukurwamo, bibiri biri mu Karere ka Rubavu, kimwe kiri mu karere ka Karongi mu gihe ibindi bibiri biri ku gice kigana ku karere ka Rusizi. Kugeza ubu ibice bitatu nibwo byabonye ababikoreramo aribo Kivu Power Limited, Symbion Power Lake Kivu Limited na KivuWatt.

Abayobozi batangiza imirimo yo kubaka uruganda ruzabyaza gaz methane amashanyarazi
Eng Uwase yavuze ko uyu mushinga uzatanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagerwaho n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza