Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 mu Mudugudu w’Akayenzi mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kanamugire Innocent, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu musore atema izi nka kitaramenyekana ariko ko mu makuru bamenye harimo amakimbirane aranga abaturanyi.
Yagize ati “Urebye nta kintu gifatika bapfa kizwi ahubwo ni amakimbirane ashingiye ku guturana, nyiri izo nka twamubajije icyo bapfa atubwira ko ntacyo uretse ko ngo bakunda gushyamirana cyane nk’abaturanyi bapfuye ibintu bisanzwe, ejo rero ngo nibwo babyutse basanga inka zose uko ari eshatu yazitemye.”
Uyu muyobozi yavuze ko uburyo zatemwe zitakomeretse mu buryo bukabije ariko ko umusore wabikoze yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi kugira ngo abiryozwe.
Gitifu Kanamugire yasabye abaturage kwirinda gushyamirana cyane babona hari ibyo batumvikanye bakitabaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo baba bagiranye aho kwihanira.
Ati “Turabasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura amakimbirane bagiranye, bakirinda kwihanira, aho kugira ngo ugirane ikibazo n’umuntu uteme inka ze wakwegera ubuyobozi.”
Abaturage basabye kwirinda amakimbirane kuko atubaka ahubwo asenya imibanire yabo, akanabasubiza inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!