Imibare iherutse gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi muri Gatsibo ari 48%, mu gihe Leta yiyemeje ko 2024 izizaba zigerwaho n’umuriro azaba ari 100%.
Ni ibintu byagutera impungenge ku buryo wumva ko kugera ku 100% bigoye muri aka Karere ka Gatsibo. Nubwo bimeze bitya, ubuyobozi bufite icyizere cyo kuzamura uyu mubare mu mushinga uzatangira gutanga amashanyarazi muri Nyakanga uyu mwaka ukawutanga mu tugari 48, uzwi nka RUEAP (Rwanda Universal Energy Access Program) .
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko uyu mushinga uzakorera mu tugari 48 ukazasiga nibura ngo abaturage benshi bahawe amashanyarazi.
Ati "Hari umushinga wa RUEAP uzakwirakwiza amashanyarazi mu mirenge yose uko ari 14 by’umwihariko mu tugari 48 mu tugari 59 inyigo yararangiye, ubu isoko ryaratanzwe imirimo iratangirana na Nyakanga. Uyu mushinga uzadufasha kuva kuri 48% tugere kuri 80 % by’abatunze umuriro w’amashanyarazi."
Umuyobozi wa REG mu Karere ka Gatsibo, Munyaneza Jean Bosco, yavuze ko uretse uyu mushinga witezweho kuzamura umubare w’abafite amashanyarazi, bafite n’indi mishinga myinshi iri kugenda iha abaturage amashanyarazi ku buryo ngo 2024 izarangira abaturage benshi bayabonye mu buryo bugaragara cyane.
Ati "Twizeye ko nibura bizagera muri Nyakanga hiyongereyeho umubare munini noneho umushinga wa RUEAP uzaze utwuzuza uha ba baturage batagejejweho amashanyarazi kuburyo ahubwo bizanageza 100% mu kugeza amashanyarazi kun go zoze."
Kuri ubu muri aka Karere harimo imishinga irimo n’iyitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nka ARC Power utanga amashanyarazi ku baturage barenga 500, Absolute Energy n’indi myinshi iri gufasha abaturage kubona umuriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!