Kwamamaza

Gatsibo: Umupolisi yarashe bagenzi be bane, umwe ahita apfa

Yanditswe kuya 2-10-2016 saa 12:52' na Philbert Hagengimana


Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Umupolisi muto yarashe bagenzi be bane, umwe muri bo ahita apfa, maze na we baramurasa baramukomeretsa.

Ahagana saa kumi za mu gitondo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri, umupolisi bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yarashe bagenzi be bane, umwe arapfa, na we baramurasa arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yahamirije IGIHE ayo makuru, atangaza ko bagenzi be bamubonyeho ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe ariko bakaba batari basanzwe babumuziho.

ACP Twahirwa yagize ati “Ni byo hari insanganya yabaye, hari umupolisi umwe kuri sitasiyo ya Ngarama warashe bagenzi be bane batatu barakomereka umwe arapfa, hanyuma abandi babonye ko akomeje kubarasa, na we baramurasa arakomereka gusa.”

Mu gushaka kumenya icyateye uwo mupolisi kurasa bagenzi be, ACP Twahirwa yatangaje ko bagenzi be bamubonagaho ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, ati “Bagenzi be bavuga ko babonaga asa n’aho adakomeye mu mutwe, ibintu batari basanzwe bamuziho, icyakora iperereza ntiriratwereka icyaba cyabiteye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,ACP Twahirwa Celestin

Iryo sanganya ribaye nyuma y’amezi make undi mupolisi yivuganye mugenzi we wanamuyoboraga, aho mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2016 ahagana saa moya n’igice z’igitondo, Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, AIP Richard Kabandize, yarashe CIP Jean Bosco Mugabo aramwica hanyuma akomeretsa mu buryo budakomeye mugenzi Sgt Bigirabagabo Gilbert.

Nyuma yo kurasa bagenzi be, AIP Richard Kabandize yahise yirukira mu cyumba kiri kuri iyo station ya Polisi arifungirana ariko akomeza kurasa, maze bagenzi be bahitamo kumurasa birinda ko hagira undi yakwica, na we ahita apfa.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved