00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Umugore yishe umugabo we wari usinziriye, ajya kwirega

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 44 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo yahengereye umugabo we asinziriye amukubita inkoni mu mutwe ahita apafa nyuma ajya kwirega ku buyobozi bw’Umudugudu ko yishe umugabo we.

Byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu a Kane ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu wa Rwabihumbi mu Kagari ka Gituza mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert yabwiye IGIHE ko uyu mugore yishe umugabo we nyuma y’amakimbirane bari bamaranye igihe. Ngo bari barashyize urwo rugo ku rutonde rw’izifite amakimbirane.
Ati “Ahagana saa Tanu zijoro umuyobozi w’umudugudu yatubwiye ko hari umugore wishe umugabo we, tujyayo dusanga koko uwo mugabo yapfuye, duhita tumufata dutumaho RIB kugira ngo ikore iperereza tumenye icyamwishe.”

Yakomeje avuga ko uyu mugore yababwiye ko yamukubise inkoni mu mutwe ubwo yari asinziriye, ayimukubita hejuru y’ugutwi undi ahita apfa.

Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye Mugera mu Murenge wa Gatsibo mu gihe umurambo w’umugabo we wajyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Uyu mugore w’imyaka 44 n’umugabo w’imyaka 51 bari bafitanye umwana umwe w’imyaka 22.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .