Gatsibo: Umubyeyi yatemye umwana we amuhora gukora mu nkono

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Gicurasi 2017 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Umugore ufite abana bane yatemye umwe muri bo mu mutwe no mu mugongo amuziza ko yakoze mu nkono, ubu uyu wakomerekejwe akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu mubyeyi atuye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017, yatemye umwana we w’umuhungu w’imyaka irindwi y’amavuko mu mutwe no mu mugongo amuziza ko yakoze mu nkono.

Uyu mugore ufite abandi bana bane, ngo nta mugabo afite bikaba bivugwa ko akoresha ibiyobyabwenge bitandukanye byiganjemo urumogi bishobora kuba ari nabyo ntandaro yo gutema umwana we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Murego Richard, yemeje aya makuru.

Yagize ati "Uwo mugore watemye umwana we asanzwe acyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bishobora no kuba aribyo byabaye intandaro yo gutema umwana yibyariye ariko nta gihamya dufite kugeza ubu kuko iperereza rikirimo gukorwa."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana watemwe ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore, nyina akaba ari mu maboko ya Polisi kuri station ya Kabarore. Hagati aho abana be bakazitabwaho na Leta mu gihe nyina azaba afunzwe.

Umubyeyi yatemye umwana we mu mutwe amuziza ko yakoze mu nkono
Uyu mubyeyi bivugwa ko akoresha ibiyobyabwenge bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza