Gatsibo: Plan International yafashije abakobwa 188 batewe inda zitateguwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Kamena 2019 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga, Plan International mu Rwanda, wahaye ihene zo korora abakobwa basaga 188, unaha abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Murambi mu Karere ka Gatsibo, ibikoresho byose bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Uyu muryango wabitanze kuri uyu wa Gatanu ubwo watangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, bufite insanganyamasiko igira iti “Ntituzaceceka kugeza ubwo umukobwa yumvwa akagaragara akanahabwa agaciro”.

Abakobwa 188 batewe inda bataruzuza imyaka 18 bahawe ihene zo korora, amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku (Cotex), hanahembwa abana 99 biga mu ishuri ribanza rya Murambi batsinze neza.

Hanatanzwe radiyo kuri Club z’abana ziharanira uburenganzira bw’umwana, hanishyurirwa mituweli abakobwa 713 kugira ngo bajye babona uko bivuza n’abana babo.

Muri iki gikorwa kandi hanashyizwe ibikoresho by’ibanze mu cyumba cy’umukobwa birimo Cotex kuko byagaragaye ko hari abana basiba ishuri iyo bagiye mu mihango kubera ko bazibuze.

Uhagarariye Plan International mu Karere ka Gatsibo na Bugesera, Rugerindinda Alice, yabwiye IGIHE ko inkunga batanze ikabakaba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse bahisemo guha abakobwa babyaye bakiri bato ihene kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere.

Ati “Twahisemo kuza hano i Murambi kuko ari umwe mu Mirenge itatu dukoreramo, naho ku bijyanye n’ibikorwa byakozwe mu mubare w’amafaranga byageze hafi kuri miliyoni 15 kuko harimo ihene 188 zahawe abana b’abakobwa batewe inda kuko tubifata nk’ikintu cyiza kirambye kandi no kuzorora ntibisaba urwuri ndetse zororoka vuba.”

Yongeyeho ko abakobwa 100 babyaye basubijwe mu mashuri y’imyuga irimo iy’ubudozi, gusuka n’indi ndetse hari n’abandi 88 bagiye kuzigishwa iyo myuga mu minsi iri imbere kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye ababyeyi kudahishira na gato abatera inda abangavu.

Ati “Icyo kibazo cy’ababyeyi bahishira abatera inda abana cyaragaragaye rero icyo nababwira ni uko uguhishira icyaha birimo n’ubufatanyacyaha kandi aho byagiye bigaragara ko umubyeyi ashaka guhishira icyaha icyo gihe ubugenzacyaha nawe bumukurikirana ku cyaha cy’ubufatanyacyaha.”

Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kumenya ko guhishira abatera inda abana ari ikibazo ndetse ari icyorezo cyugarije igihugu n’umuryango kandi kugira ngo cyirwanywe hakenewe uruhare rwabo.

Depite Uwineza Béline unayobora Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Nshingamategeko, avuga ko bahisemo gutanga umusanzu wo gukumira inda iterwa abangavu kuko ubushakashatsi babagaragarije ko ari ikibazo cyugarije igihugu.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bw’amezi atanu bwatangijwe na Plan International mu gihe mu Karere ka Gatsibo habarurwa abana b’abakobwa 687 batewe inda mu myaka ibiri ishize.

Abakobwa bambaye imyenda y'icyatsi babyaye bafite imyaka iri munsi ya 18
Abana bo mu Ishuri ribanza rya Murambi
Bamwe mu badepite bitabiriye iki gikorwa
Abakobwa bahawe na Cotex
Depite Uwineza Béline anayobora Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko
Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko hari ababyeyi bahishira abatera inda abana babo
Uhagarariye Plan International Rugerindinda Alice yavuze ko inkunga batanze igera kuri miliyoni 15 Frw
Amwe mu maradiyo yahawe abanyeshuri
Ihene zahawe abakobwa batewe inda zitateguwe
Abakobwa batewe inda bataruzuza imyaka 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza