Gatsibo : Mu mezi icumi, abangavu 680 batewe inda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gicurasi 2019, abana b’abakobwa 680 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe.

Ubuyobozi buvuga hamaze gufatwa abagabo 140 bakekwaho gutera izo nda mu gihe n’abandi bagishakishwa.

Byatangajwe kuri uyu wa kane mu Murenge wa Ngarama Akarere ka Gatsibo, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuryango usanzwe wizihizwa tariki 15 Gicurasi buri mwaka, ariko uyu mwaka u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza tariki 23 Gicurasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko uyu munsi mukuru w’umuryango uje ukurikira ubukangurambaga bwari bumaze icyumweru bukorwa muri aka karere, aho bibanze mu kurengera abana b’abakobwa bahohoterwa.

Gasana yavuze ko umubare w’abakobwa batewe inda bakiri bato mu mezi asaga icumi ashize uteye inkeke.

Yagize ati “Ni umubare munini cyane udutera kwibaza, ubwoba bwinshi no gukora cyane. Dufatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha ndetse n’izindi nzego z’umutekano twatangiye kugenda dushyikiriza ubutabera abagabo babigizemo uruhare. Uyu munsi abagera ku 140 tumaze kubashyikiriza ubutabera.”

Yakomeje avuga ko Akarere kazaruhuka nibura abo bagabo bose bashyikirijwe ubutabera.

Akarere kashyizeho gahunda yo kuganiriza abana batewe inda kugira ngo biyakire ndetse kanashyiraho gahunda yo kubasubiza mu ishuri ku bacikirije amashuri, mu gihe abadasubiye mu ishuri bagira uburyo bafashwa mu rwego rwo gutuma babona uburyo batunga abana babo.

Umuryango, imbogamizi mu gufata abateye inda abangavu

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko umuryango ukiri imbogamizi mu gufata abagabo bateye inda aba bana kuko ugihishira aba bagabo ahandi ugasanga barumvikanye bagahabwa udufaranga duke ubundi bakicecekera.
Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababyeyi ndetse n’imwe mu miryango ihishira icyaha cyo gutera abana babo inda, iyo batanabihishiriye bumva ko ntacyo bitwaye.”

Yakomeje asaba abaturage kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano hagafatwa abagabo bangiza aba bana.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana yasabye ubuyobozi bw’Akarere kongera imbaraga mu gufata abateye inda abo bana.

Yabasabye kongera imbaraga mu kwigisha umuryango hifashishijwe inshuti z’umuryango, umugoroba w’ababyeyi, inteko rusange z’abaturage n’ibindi byinshi bituma umuryango urushaho kubana neza.

Ingabire Patrick utuye mu Murenge wa Ngarama akagari ka Karambi yabwiye IGIHE ko ubukene buri mu bituma imiryango imwe n’imwe ihishira abatera inda abangavu.

Ati “ Hari igihe umwana wawe bamara kumutera inda uwayimuteye agafatirana umuryango w’iwabo w’uwo mwana bitewe n’ubukene uba ufite akawuha amafaranga make akabasaba guceceka, bwa bukene baba bafite bugatuma bayemera ubundi bakicecekera”.

Yakomeje asaba leta gushyiraho izindi ngamba zirimo nko gufatira imitungo y’abagabo bateye inda abangavu n’ibindi bihano byinshi bikomeye byatuma buri muturage wese afata gutera inda umwana nk’ikintu gikomeye cyane.

Raporo yakozwe na Minisiteri y’Umuryango igaragaza ko Gatsibo ari Akarere ka gatatu mu turere turangwamo amakimbirane menshi yo mu miryango, gakurikira Gasabo ya mbere na Nyagatare.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu ibarura bakoze muri uyu mwaka rigaragaza ko abangavu 680 batewe inda
Minisitiri w'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo kongera imbaraga mu gushakisha abateye inda abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza