Gatsibo: Ihurizo ku bahinzi ba kawa bashyiriweho imbago batagomba kurenga bayigurisha

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abahinzi ba kawa bashyiriweho imbago batagomba kurenga bagurisha kawa, bakavuga ko bibateza igihombo kuko hari aho bagurirwa ku mafaranga menshi arenze ayo mu gace bashyiriweho babaguriraho.

Abahinzi ba kawa bo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Muhura, bavuga ko gushyirirwaho imbago zaho batagomba kurenza bagurisha kawa bibateza igihombo kuko hari igihe agace bategekwa kugurishamo babagurira ku giciro kiri hasi mu gihe mu tundi duce hari igiciro kiri hejuru.

Mukakibibi Rose ati “Badushyiriyeho imbago tutagomba kurenga tugurisha kawa kandi aho badutegeka kugurisha bayigura ku mafaranga 200 mu gihe hari aho bayigura ku mafaranga 210 cyangwa 220. NAEB ikwiye kudukuriraho izo mbago kuko zituma duhendwa.”

Aba baturage kandi bifuza ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yajya ikurikiza ibyifuzo byabo mu kugena igiciro cya kawa.

Gahigi Gaspard yagize ati “Iyo tuganiriye na NAEB tubabwira igiciro twifuza ko cyahabwa kawa dukurikije igishoro tuyishoraho, bajya kuzana ibiciro ugasanga biri hasi cyane y’amafaranga tuba twababwiye, ugasanga rero ikawa yungura umunyemari uyigura na Leta naho twebwe abahinzi tukabihomberamo.”

Mu bindi bibazo aba bahinzi bagaragaje harimo ibijyanye n’iminzani bapimirwaho n’abacuruzi bashyizweho n’inganda zitunganya kawa, iyo minzani ngo ntiyujuje ubuziranenge, ikibazo cy’ifumbire idahagije n’ibindi.

Basaba NAEB gutanga ibipimo ngenderwaho byujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, yavuze ko igiciro abaturage bagurirwaho gishyirwaho na NAEB.

Ati “Abashoramari bagurira abaturage ku giciro fatizo cyashyizweho na NAEB. Ibijyanye n’imbago ‘zoning’ rero ni igisubizo ku muhinzi wa kawa kuko tugomba kumenya aho kawa yaturutse kandi burya ikawa ziratandukana bitewe naho yahingiwe. Bityo rero kuyigurisha aho biboneye si byiza kuko byatuma inkomoko yayo itamenyekana.”

“Ikindi kandi imbago “zoning” ifasha mu korohereza umuturage urugendo akora ajya kugurisha kawa kuko ayigurisha mu gace atuyemo atiriwe asiragira, ikindi kandi ayigurisha umuntu yizeye.”

Umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Ntwali Pie, yabwiye IGIHE igiciro fatizo ku kiro cya kawa ari 190 Frw.

Ati “Twebwe ntabwo dushyiraho igiciro ngo tuvuge ngo nicyo cyonyine kizakurikizwa, dushyiraho igiciro fatizo batagomba kujya munsi kugira ngo umuhinzi adahomba. Naho ku cy’imbago, dukangurira abahinzi kugemura ku nganda zibegereye kugira ngo ikawa yabo itangirika bayikorana urugendo rurerure.”

Ku bagura kawa ku giciro kiri hejuru, Ntwari avuga ko hari igihe baba babonye amasoko meza (contracts) abagurira kawa neza bakabasaba guha abahinzi amafaranga ajyanye niryo soko.

Ati “Ariko tubasaba kugura ku giciro gisanzwe, hanyuma ayo mafaranga bakazayabaha nk’agahimbazamusyi nyuma.”

Umurenge wa Muhura ni umwe mu mirenge yeza kawa nyinshi mu Karere ka Gatsibo, dore ko ihingwa ku buso bwa hegitari zisaga 2000, hakezwa toni zigera bihumbi 400.

Kawa y’u Rwanda ni imwe mu zikunzwe mu ruhando mpuzamahanga, NAEB ivuga ko biterwa n’ubutaka, ikirere n’uko yitabwaho by’umwihariko kuva mu murima kugera mu nganda itunganyirizwamo.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2018, kawa yinjije miliyoni 69.6 z’Amadorari y’Amerika, uyu mwaka wa 2019 biteganyijwe ko izinjiza miliyoni 74.6 z’Amadorari y’Amerika.

Gahigi Gaspard umwe mu bahinzi ba kawa uvuga ko bakwiye gushyirirwaho igiciro cya kawa kidahindagurika
Abahinzi ba kawa i Gatsibo barasaba gukurirwaho imbago mu kuyigurisha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza