Gatsibo: Hasobanuwe ingamba zafashwe nyuma y’ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu bigo by’amashuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasobanuye ko mu bigo bine by’amashuri bimaze iminsi bigaragaramo imibare y’abanyeshuri banduye Coronavirus, abo muri bibiri muri byo bose bakize iki cyorezo, mu gihe abo mu bisigaye bari kwitabwaho.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi icumi uhereye tariki ya 16 ukageza 25 Mutarama 2021, mu Karere ka Gatsibo hamaze kugaragara abantu banduye icyorezo cya Coronavirus 187 hafi y’aba bose biganjemo abanyeshuri bo mu bigo bine byabonetsemo iki cyorezo.

Muri ibyo bigo uko ari bine, ubuyobozi bugaragaza ko bibiri bigifite abanyeshuri barwaye birimo G S ADG Gituza na EFA Nyagahanga mu gihe muri Gabiro Secondary School na COBANGA Secondary School bimaze iminsi bitagaragaramo iki cyorezo nubwo mu minsi ishize nabyo byagaragayemo abanduye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus, bamwe barakize mu gihe abandi bari kwitabwaho.

Yagize ati “Amasomo yarakomeje bisanzwe nubwo ayo mashuri agaragaramo abanduye, ni amashuri biga babamo nta mwana wiga ataha. Abarwayi tubashyira ukwabo, abatarwaye nabo bakaguma ukwabo gahunda z’amasomo zigakomeza; abarwayi tubitaho tubaha ibisabwa byose cyane cyane ibituma bakira vuba kandi biri kugenda neza nta kibazo.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko bakurikije uburyo mu bigo bibiri bitaye ku bana bagakira bagakomeza amasomo bafite icyizere ko no mu bikigaragaramo imibare y’abanduye bazakira mu gihe cya vuba.

Ati “Abana barwariye mu kigo ariko bashyizwe mu kato ahantu ukwabo, bafite ababitaho naho bakorera siporo. Dukurikije ubunararibonye bw’ibigo bibiri byabayemo COVID-19 muri ubwo buryo tukabitaho neza nyuma y’iminsi 14 bagakira n’ubu twizeye ko bazakira.”

Yatanze urugero kuri COBANGA Secondary School iherereye mu Murenge wa Ngarama ahigeze haboneka abana 72 banduye Coronavirus nyuma y’iminsi 14 bitabwaho bagapimwa bagasanga barakize basubira mu bandi.

Meya Gasana yahumurije ababyeyi bafite abana biga muri ibi bigo avuga ko bari kwitabwaho bikwiye nk’uko umubyeyi ahangayikira umwana we.

Ati “Icyo twabwira ababyeyi ni uko natwe batwizera kuko natwe turi ababyeyi, aba bana ni ababo ariko natwe ni abacu, kuba twaremeye ko bigira mu bigo byacu ubwo natwe duhita tuba abarezi babo tukanaba ababyeyi babo. Nk’abayobozi ni inshingano gukurikirana abahuye n’ibibazo, ntibahangayike turahababereye kandi nta kibazo kiraba. Abana bameze neza nta bimenyetso bafite dutegereje ko iminsi 14 irangira bagapimwa ubundi abakize bagasubira mu bandi.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo ku wa 25 Mutarama 2021 igaragaza ko abantu 13 311 bamaze kwandura Coronavirus, abayikize ni 8681 mu gihe abakirwaye ari 4 453, abapfuye bo ni 177.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko amashuri ane ariyo yagaragayemo abanyeshuri banduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .