Gatsibo:Hari abitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro bakahasiga ubuzima

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bashyirwa mu majwi ko bacunga ijoro riguye bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biherereye mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera, bamwe bakahasiga ubuzima.

Abatuye mu Kagari ka Rwarenga bavuga ko hari igihe bahohoterwa n’insoresore zitwaje intwaro gakondo zikabakubita ndetse zikanabakomeretsa zikabambura amabuye y’agaciro baba bavuye gucukura mu birombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi ko ari abahohotera abaturage ndetse na bo ubwabo baba bitwikiriye ijoro bituma hari ababurira ubuzima mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati ‘‘Hari abaturage bagera kuri batatu bamaze kugwiriwa n’ibirombe bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu bihe bitandukanye. Abandi birabagwira bagaheramo tukajya kubakuramo ari bazima hari n’uherutse kugwa kwa muganga. Abo bose ni ababa bagiye gucukura bitwikiriye ijoro.’’

Gasana yakomeje avuga ko gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biri ku musozi wa Rwarenga bitemewe.

Ati ‘‘Gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biri kuri uriya musozi ntibyemewe, dukorana inama n’abaturage tukabibabuza. Abo babahohotera na bo ni abitwikira ijoro ibyo bakora na byo ntibyemewe rwose.’’

Nyuma yo kubona ko muri aka gace hari amabuye menshi y’agaciro, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ngo bwabimenyesheje inzego zibishinzwe.

Gasana yakomeje agira ati ‘‘Icyo nabwira abaturage ni uko amabuye ari ayabo ntawe uzaza kuyaterura ngo ayatware ayajyane ahandi. Ubu twabimenyesheje Minisiteri ifite amabuye y’agaciro mu nshingano kandi batwijeje ko mu minsi ya vuba aya mabuye azacukurwa n’ababifitiye ububasha noneho bagaha n’abaturage akazi bakabona amafaranga binyuze mu nzira nziza.’’

Mu gihe amabuye y’agaciro ari muri aka gace ataratangira gucukurwa byemewe n’amategeko, abaturage baraburirwa ko kwitwikira ijoro bajya kuyacukura bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, ababukora bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Hari abaturage bagwa kuri uyu musozi bagiye gucukura amabuye y'agaciro mu ijoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza