Gatsibo: Diaspora ya Centrafrique yishyuriye abantu 1000 ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2017 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Centrafrique bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, yageneye kwishyurira mituweli abatishoboye igihumbi bo muri ako Karere.

Iki gikorwa cyateguwe na diaspora yo muri Centrafrique igizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abasirikare, abapolisi, abacungagereza bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’abasiviri bakora mu miryango mpuzamahanga n’abikorera, mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta.Cyabereye ku biro by’akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa 17 Kanama 2017.

Aba banyarwanda bahisemo gutera inkunga gahunda ya mituweli kubera ko ubuzima bwiza no kurwara ukaba ushobora kwivuza ari byo by’ibanze kugira ngo Umunyarwanda ashobore gushyira mu bikorwa gahunda zindi zose za Leta.

Umuyobozi wa Diaspora yo muri Centrafrique, Bumbakare Pierre Célestin yatangaje ko kuba gahunda ya mituweli iri mu zo abanyamahanga baturuka mu bihugu byo ku migabane yose y’isi bakaza kwigira ku Rwanda, ari ngombwa ko abanyarwanda bayishyigikira bafasha abatishoboye kugira ngo bagere ku muhigo w’ijana ku ijana.

Yagize ati « Abanyarwanda bo muri diaspora ya Centrafrique twihaye intego yo kurihira buri mwaka nibura abatishoboye mu Karere kamwe ko mu Ntara twatoranyije. »

Umwaka ushize wa 2016 bari barihiye abantu 500 mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru naho umwaka utaha bakaba bateganya kuzahitamo akandi karere mu Ntara zisigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard wakiriye iyi nkunga yishimiye cyane iki gikorwa ndetse anasaba ko uwo muco wo gufashanya no guterana inkunga wasakara hose.

Kantengwa Mary ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Gatsibo, Bumbakare Pierre Celestin, Bumbakare Pierre Celestin Perezida wa Diaspora ya Centrafrique na Gasana Richard Meya wa Gatsibo
Bumbakare Pierre Celesti, Perezida wa Diaspora ya Centrafrique
Abitabiriye umuhango wo kwakira inkunga ya mituweli yakusanyijwe n'abanyarwanda baba muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza