Kwamamaza

Gatsibo: Ba Gitifu bane barimo abakekwaho kwiyandarika beguye

Yanditswe kuya 1-11-2016 saa 13:09' na Emma-Marie Umurerwa


Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Gatsibo bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere amabaruwa y’ubwegure bwabo, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bakagaragarwaho imikorere idahwitse irimo ibikorwa byo kwiyandarika nk’ubusinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo,Gitoki, Nyagihanga, Gasange tariki ya 31 Ukwakira nibwo bashyirije ubuyobozi bw’Akarere amabaruwa basezera ku mirimo .

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangarije IGIHE ko aba bayobozi beguye nyuma y’igenzura no kubagira inama byakozwe mu minsi ishize.

Yagize ati “Mu minsi ishize twari twabahamagaye bose tubagira inama kuko hari isuzuma tubakorera buri mwaka, bakanagezwaho uko isuzuma ryasanze bahagaze. Hari abagaragaweho imikorere itari myiza, kutita ku bibazo by’abaturage ngo babikemure ku gihe cyangwa bakabikemura bigoranye n’ibindi.”

Yakomeje avuga kandi ko harimo abagaragaweho kwigwizaho ibyagenewe abatishoboye.

Ati “Ugasanga bamwe bafite aho bahuriye no gukoresha ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, ubudehe n’ibindi. Hari naho usanga bamwe biyandarika, ari abasinzi bakabije ugasanga bitameze neza. Twagiye twerura tukabwira buri muntu ibyo avugwaho kandi bimwe na bimwe nabo bakabyemera […] Rero hari igihe umuntu agenda akitekerezaho agasanga ibyo akora byamenyekanye akavuga ati reka njye gukora ibindi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bose beguye banditse bavuga ko ari impamvu zabo bwite kandi ngo ni uburenganzira bwabo.

Ati “Iyo umuntu asabye guhagarika imirimo ntiwamubuza kandi itegeko ribimwemerera, igikurikiraho ni uko tutakwemera ko hakomeza kubamo icyuho turatanga itangazo abandi banyarwanda bapiganirwe ako kazi hakurikijwe amategeko.”

Inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ku mpamvu zitwa izabo bwite, yatangiye gukaza umurego mu Ukwakira 2016 mu Turere dutandukanye tw’igihugu, magingo aya abasaga 50 bakaba baramaze kwandika amabaruwa basezera ku kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko mu bayobozi beguye harimo n'abarangwaga n'imyitwarire mibi irimo ubusinzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved