Gatsibo: Abaturage biyujurije Stade yitezweho kugaragaza impano z’abana babo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu mu Murenge wa Kiziguro biyubakiye Sitade y’umupira w’amaguru izuzura ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw.

Bavuga ko bayubatse kugira ngo igaragaze impano z’abana babo babonaga zarapfukiranwe.

Iyi sitade bahaye izina rya ‘Liberation Stadium’ iri kubakwa n’abaturage ku giti cyabo biciye mu muganda.

Ubaze igenagaciro ry’ibimaze kuyigendaho kuri ubu bifite agaciro ka miliyoni 58 ariko ngo barateganya ko niyuzura neza izaba ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro Mupenzi Léon Pierre yabwiye IGIHE ko iki kibuga kiyubakiwe n’abaturage 100% ngo nta nkunga iyo ariyo yose bakuye ahandi.

Yagize ati “ Uyu mwaka abaturage baricaye basanga igikorwa cy’indashyikirwa bakora biciye mu muganda ari ukubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru kugira ngo abana babo babone aho berekanira impano.”

Gupfukiranwa kw’impano z’abana babo biri mu byatumye bubaka ikibuga
Kwitonda Emmanuel, umwe mu baturage batangije iki gikorwa yabwiye IGIHE ko kutabona aho gukorera siporo ndetse no kubona impano z’abana babo zipfukiranwa aribyo byabateye imbaraga.

Yagize ati “ Nta hantu hari hahari ho gukorera siporo kandi hano dufite urwunge rw’amashuri ruherereye wrigaho abana benshi ubona bafite impano mu mupira w’amaguru ariko zagiye zipfukiranwa nuko batabona aho gukinira. Iyo rero byaduteye imbaraga dutanga igitekerezo cy’uko mu muhigo w’indashyikirwa twakubaka ikibuga akagari n’umurenge biradushyigikira duhita dutangira kucyubaka.”

Uretse iki kibuga kiyubakiwe n’abaturage, mu Kagari ka Mamfu naho abaturage baherutse kwiyubakira ibiro by’Akagari bifite agaciro ka miliyoni 40, mu Murenge wa Ngarama naho abaturage baherutse kwiyubakira ibiro by’abunzi bifite agaciro ka miliyoni 18.

Iyi Stade izuzura itwaye miliyoni 100 Frw
Iki kibuga cyubatswe ngo gifashe abana bapfukiranwaga impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza