00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abarokotse Jenoside barifuza ko Padiri Mario yagirwa intwari y’igihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera barasaba ko Padiri Mario Falconi yagirwa intwari y’igihugu bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu bihe bya Jenoside na nyuma yaho.

Ibi babitangaje ubwo basozaga amasengesho y’umunsi umwe bakoze basengeraga Padiri Mario urwariye i Burayi.

Aba barokotse Jenoside batangaje ko bakoze aya masengesho bagamije gusaba Imana ngo yorohereze Padiri Mario urwariye i Burayi,kuko na we yabasengeye Imana ikabarokora ibinyujije mu ngabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi.

Bavuga ko Padiri Mario yabatabaye bityo nabo bakaba babona ko byari bikwiye kumusengera bakamusabira Imana ngo imworohereze ububabare atewe n’uburwayi.

Nyiradende Maria Goreth kuri ubu utuye mu murenge wa Remera avuga ko bikwiye ko Padiri Mario yagirwa intwari kubera ko yabarengeye ubwo bahungiraga muri Paruwasi Muhura akemera gushyira ubuzima bwe mu kaga abibona ko kurinda abatutsi bishobora no gutuma yicwa.

Avuga ko abandi bapadiri n’ababikira babaga i Muhura babatereranye bakabasiga mu maboko y’Interahamwe bakurira indege bakajya Burayi ariko Padiri Mario we akanga gusiga abari bahungiye kuri Paruwasi Muhura.

Ati “ Haje indege ije gutwara abapadiri n’ababikira, bajyamo irabatwara baradusiga ariko Padiri Mario arabyanga arasigara aturwanaho aratubwira ati nimuhumure kandi musenge Imana. Abandi bapadiri baragiye badusiga aho. Interahamwe zazaga kutwica Mario akaza akajya muri twe akabwira abagabo bari bafite ingufu ati nimukusanye amabuye mushake n’ibiti mwitegure ariko ntihaze kugira umugizi wa nabi utwinjirana ,byakomeje gutyo kugeza Inkotanyi zihageze ziradutabara”.

Vuganeza Mathias utuye mu murenge wa Remera mu Kagari ka Rwarenga avuga ko aya masengesho bayakoze bagamije gusabira Padiri Mario urwaye kuko nawe yabasabiye ubwo bari mu kaga.

Yagize at “Mbere ya Jenoside, kuri paruwasi Muhura habaga abapadiri benshi ariko muri bose ntawatweretse urukundo Jenoside imaze gutangira. Padiri Mario yahageze ahasanga abandi bari bahamaze igihe kirekire tuhasengera baduha Penetensiya banazi Ikinyarwanda kumurusha ariko bose baradusize, we yemera gusigarana natwe akabwira interahamwe ko ntazo yakwemerera kwinjira mu kigo cye. Twabanye na we kugeza Inkotanyi zihageze zidusubiza ubuzima”.

Aba barokotse Jenoside bavuga ko uretse kuba uyu mupadiri yarabatabaye ,ngo nyuma ya Jenoside yakomeje kubegera abafasha mu isanamitima.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko abifuza ko umuntu aba intwari bohereza ubusabe muri uru rwego narwo rugakora raporo uwo muntu akazigwaho.

Nkusi yakomeje avuga hari abandi bohereje ubusabe busaba ko Padiri Mario yagirwa intwari bityo bukaba buri kwigwaho.
Yagize ati “Uwo turamuzi. Barabisaba tugakora ubushakashatsi tukabyohereza mu nzego zidukuriye. Hari abandi bamutanzeho umukandida ubu biri mu nzira z’ubushakashatsi.”

Ubusanzwe Padiri Mario ni umurinzi w’igihango, bikaba bishoboka ko yaba intwari akiriho cyangwa yarapfuye.

Padiri Mario Falconi ubwo yari akurikiranye inama y'Umushyikirano
Aba baturage bavuze ko Padiri Mario yabashishikarizaga gusenga muri Jenoside ari nayo mpamvu nabo baje kumuzirikana mu isengesho
Abarokowe na Mario bakoze amasengesho yo kumusabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .