Gatsibo: Abagabo 119 bakekwaho gutera inda abana b’abakobwa bamaze gutabwa muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Kamena 2019 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Abagabo 119 bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bakekwaho gutera inda abana b’abangavu bamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu bukangurambaga bw’imyaka itanu bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwatangijwe n’ Umuryango mpuzamahanga wa Plan International Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 mu Murenge wa Murambi.

Gasana yabwiye IGIHE ko muri aka karere habarurirwa abana b’abakobwa 687 batewe inda bataruzuza imyaka 18 mu myaka ibiri ishize.

Yavuze ko nyuma yo kubarura, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’Urwego rw’ubugenzacyaha batangiye gushakisha ababateye inda bamwe bakaba barafashwe.

Yagize ati “Mu mezi atandatu ashize tumaze gufata abagabo bakekwaho kuba barateye inda aba bana bagera ku 119, bakaba bari mu maboko y’ubugenzacyaha.”

Yongeyeho ko bamwe muri aba bagabo bamaze kugezwa mu nkiko, bamwe barakatirwa abandi baracyaburana.

Gasana yakomeje avuga ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye kugira ngo bafate abateye aba bana inda, harimo kuba hari ababyeyi banga kubaha amakuru ndetse hakaba n’abana b’abakobwa banga ko bakorerwa ibizamini.

Ati “ Gahunda turacyayikomeje n’ubwo harimo imbogamizi kuko hari aho usanga abikeka cyangwa abazi ko bakoze ibi byaha bazi ko barimo bashakishwa bahita batoroka bakava mu Karere bakajya mu tundi. Hari n’abambuka imipaka ariko ntitubihorera kuko iki ni iki n’icyaha gikomeye.”

Uwamurera Maria watewe inda akiri umwangavu avuga ko bishimiye kuba ababateye inda baratangiye gutabwa muri yombi.

Yagize ati “ Twarabyishimiye cyane kuko bizabera n’abandi isomo bajye babitinya. Nkanjye ubu uwanteye inda ntabwo nzi aho aba kandi nyuma y’uko ayinteye ababyeyi banjye bose baje gupfa njya kwibera kwa nyogokuru kandi kugeza ubu ntaramenya ry’uwanteye inda.”

Akarere ka Gatsibo kemeza ko mu kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa katangiye ubukangurambaga mu bigo by’amashuri ndetse ngo banakoze imfashanyigisho z’ababyeyi kugira ngo barusheho kumenya uko barera neza abana babo.

Uwamurera Maria watewe inda akiri umwangavu avuga ko bishimiye kuba ababateye inda baratangiye gutabwa muri yombi.
Meya Gasana yabwiye IGIHE ko muri aka karere habarurirwa abana b’abakobwa 687 batewe inda bataruzuza imyaka 18 mu myaka ibiri ishize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza