Gatsata: Umuzamu arakekwaho gutera inkongi yatwitse uruganda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Kamena 2018 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwakoraga inkweto zizwi ku izina rya ‘bodaboda’ mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 7 Kamena 2018.

Inzego z’umutekano zahise zizana za kizimyamoto mu bikorwa by’ubutabazi ariko umuriro wari utarazima kugeza saa tanu.

Abaturiye uru ruganda rwa "Société Rwandaise des Chaussures" babwiye IGIHE ko umuzamu warurindaga ari we wagize uruhare muri iyo nkongi kuko yacanye ikibiriti ashaka guhakura ubuki mu mitiba iri munsi yarwo, umuriro ufata ibikoresho bya pulasitiki bikorwamo inkweto.

Uretse abaturage, Umuyobozi w’uru ruganda witwa, Samuel Maina, yabwiye IGIHE ko hahiye toni 90 z’ibikoresho bya pulasitiki bifite agaciro k’asaga miliyoni 190 Frw, nawe agashinja uwaharindaga guteza inkongi.

Yagize ati “Ni umusekiriti warindaga aha wabiteye, ni pulasitiki zingana na toni 90 zahiye, urebye muri rusange ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 197 Frw uretse ko bigoye kubibara.”

Uwo muzamu warindaga uruganda rutagikora yahise atabwa muri yombi.

Uruganda rwa "Société Rwandaise des Chaussures" rwahiye
Polisi yatabaye mu kuzimya inkongi
Uru ruganda ntirugikora ariko rurimo ibikoresho byinshi byangijwe n'umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza