Gatete Claver yashyizwe mu Baminisitiri b’Imari muri Afurika babaye indashyikirwa mu 2017

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Mutarama 2018 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ubushakashatsi, ubugenzuzi no gukurikirana imikorere y’inzego z’ubukungu mu bigo bya Leta ku mugabane wa Afurika, Africa Performance Index (API), cyakoze raporo yashyize Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Amb. Claver Gatete mu bageze ku bikorwa by’intangarugero mu 2017.

Iyo raporo igaragaza ko kuva Minisitiri Gatete agiye kuri uwo mwanya mu 2013, yagerageje kunoza ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa leta, gushyiraho politiki zigamije guhanga udushya mu bukungu ndetse akaba yaranitwaye neza ubwo u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga mu 2013.

Usibye Minisitiri Gatete ufite amanota 45%, urwo rutonde rugaragaraho Rosine Sori-Coulibaly wo muri Burkina Faso (53%), Amadou Ba wo muri Sénégal (52%), na Philip Mpango wo muri Tanzanie (48%).

Rugaragaraho kandi Abraham Tekeste wo muri Éthiopie (47%), Henry K.Rotich wo muri Kenya (46%), Hassoumi Masaoudou wo muri Niger (43%), Malado Kaba wa Guinée (43%), Adama Koné wa Côte d’Ivoire (42%) na Sani Yaya wo muri Togo (41%).

Ibihugu 10 muri 54 bigize Afurika ni byo byagaragayemo udushya mu mikorere mu by’ubukungu mu 2017.

Icyo kigo kireba ibyemezo n’ibikorwa byagiye byakozwe bigizwemo uruhare na ba Minisitiri b’Imari n’Igenamigambi. Raporo yibandaga kandi ku bumenyi bukenewe no ku guhanga udushya muri ibyo bihugu baba baragizemo uruhare.

Ikigo gitanga amakuru ya serivisi z’imari, Global Capital, ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016, cyagize Gatete Claver, Minisitiri w’Imari w’umwaka mu bihugu bigize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, biturutse ku ruhare yagize mu gutuma ubukungu bw’u Rwanda buhagarara neza.

Mu 2015 kandi yahawe igihembo cyo kuba ari we Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mwiza muri Afurika mu bihembo bitangwa ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, bizwi nka African Banker Awards byatanzwe ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Gatete Claver

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza