Gasabo: Yafashwe atanga ruswa ngo kwimura imibiri y’abazize Jenoside bihagarikwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kamena 2018 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo yatawe muri yombi aha ruswa y’amafaranga 200 000 Frw Perezida wa Ibuka muri uwo murenge kugira ngo ahagarike ibikorwa byo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rushinzwe iperereza (RIB) rubinyujije kuri Twitter, rwatangaje ko iyo mibiri iri kwimurwa yabonetse mu rugo rw’uwo mugabo.

Guhisha amakuru ku haherereye imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro bifatwa nko guhakana Jenoside.

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda icyo cyaha mu buryo bwose. Yagize iti “Turasaba abanyarwanda kwirinda ruswa by’umwihariko iy’abahakana Jenoside, kandi bakomeze gutanga amakuru y’ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Muri Mata uyu mwaka nibwo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hatahuwe imyobo yubatsweho inzu y’umuturage, yajugunywemo abatutsi bagera ku bihumbi bitatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi myobo Interahamwe zayitaga ‘CND’, zikaba zarahajyanaga Abatutsi bababeshya ko Inkotanyi ziri bubakize.

Nduwayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka muri mu Murenge wa Rusororo ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwimura iyi mibiri yabwiye IGIHE ati “Biraduhangayikishije cyane kuko birababaje kuba mu myaka 24 ishize jenoside ikozwe hari abaturage badatanga amakuru y’ahari imyobo yajugunywemo abacu kugira ngo tubashyingure kandi baba bayazi.”

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Muri Mata, mu rugo rw'umuturage i Rusororo hatahuwe imyobo yajugunywemo Abatutsi muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza