00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umusore yiyahuye nyuma yo gushwana n’umukunzi we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Kamena 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 25 witwa Simbikangwa Jean Damascène wari ucumbitse mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, yiyahuye akoresheje umugozi nyuma y’uko urukundo rwe n’umukunzi we ruziyemo agatotsi ntibakomeze gukundana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore uvuka mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 nyuma y’uko umurambo we ugaragaye uri mu kagozi aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuhunde.

Ababonye Simbikangwa bemeza ko mbere yo kwiyahura yabanje kwandika ibaruwa igaragaza ko agiye kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umukunzi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko uyu musore yiyahuye.

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 25 wiyahuye ariko mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga.”

Umurambo wa nyakwigendera Simbikangwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .