Gasabo: Umusore yatemye abantu bane mu buryo butunguranye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi azira gutema abantu bane.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo uyu musore yakoze aya marorerwa yo gutema abo bantu bahita bajya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yabwiye IGIHE ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Kugeza ubu ntibiramenyekana niba yabitewe n’ibiyobyabwenge cyangwa hari ikindi kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ariko aho afungiye tubona nta kibazo afite.”

Yakomeje agira ati “Yabonaga uje wese agatema, umwe yari aje iwabo aramutema atangiye gutaka undi wo ku ruhande mbese navuga nk’uwagendaga aje aratema, noneho abakurikira mu muhanda atema abandi babiri bahuye.”

Yongeyeho ko uyu musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamuteye gutema abo bantu.

Gusa yasoje avuga ko amakuru bafite ari ay’uko uyu musore ubu usigaye wibanira na nyina mbere akibana na se yari ameze nk’ufite ihungabana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza