Gasabo: Umukobwa yafatanywe amadolari ibihumbi 20 y’amiganano ku makuru yatanzwe n’umumotari

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yafatanywe amadolari ibihumbi 20 by’amiganano mu kabari kitwa Kilimandjaro, gaherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nyakanga ko uwo mukobwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata, hafi y’aho yafatiwe.

Ati “Yari atumye umumotari ngo ajye kumushakira umuntu umuvunjira, abibonye agira amakenga yibuka ko Polisi ihora isaba abantu kuba ijisho rya bagenzi babo, gutangira amakuru ku gihe, aza hano kuri sitasiyo ya polisi ya Gatsata, atanga amakuru.”

Nyuma yo kwakira ayo amakuru, Polisi yahise ikurikira uwo mumotari ajya kubereka aho uwo mukobwa ari mu kabari, abikanze ahita ahisha ya madolari muri purafo y’akabari, barasaka barayabona.

Uyu mukobwa utavugishije itangazamakuru ku mpamvu z’iperereza rigikomeje, yahise yemera icyaha, avuga ko yari asanzwe ayarangura akayavungishamo amafaranga y’u Rwanda.

CIP Umutesi ati “Ntabwo ari inshuro ya mbere, ni ubwa kabiri n’ubundi yari yarabifungiwe imyaka ibiri, hashize amezi atandatu avuye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.”

CIP Umutesi yakomeje ashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ariko anabwira abatekereza nk’uwo mukobwa ko ‘Basubiza amerwe mu isaho kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage ziri maso kandi zitazihanganira inyangabirama’.

CIP Umutesi yavuze ko aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanwa hifashishijwe ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya ko ‘Umuntu uhindura, wigana cyangwa ukwirakwiza amafaranga y’amakorano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi’.

CIP Umutesi yavuze ko uyu mukobwa atari ubwa mbere akoze icyaha nk'iki

Amafot0: Gift Munyarugerero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza