00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umuhindekazi yishyuriye ubukode bw’inzu imiryango yashegeshwe na Guma mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umuhindekazi witwa Milcah Aziz n’umuryango we n’abo bakorana mu bikorwa by’uburezi amazemo imyaka isaga 11 mu Rwanda, yaremeye imiryango 20 yo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yagizweho ingaruka na Guma mu rugo, ayiha ubufasha burimo amafaranga y’ubukode bw’inzu n’ibiribwa.

Ubufasha bwashyikirijwe iyo miryango bugizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma na kawunga. Imiryango ibiri yashyikirijwe ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu mu gihe imiryango ine yahawe ubw’amezi atatu.

Milcah Aziz yavuze ko iyo nkunga batanze ari impano umuryango we bwite wiyemeje gushyikiriza abagizweho ingaruka na Guma mu rugo atari inkunga yakusanyijwe n’ibigo by’amashuri ayoboye.

Yagize ari “Gutanga bifungura imiryango y’imigisha n’amahirwe biva ku Mana. Ntabwo gusa byerekena urukundo ku Mana ahubwo bituma imigisha isakara mu buzima bwacu. Biranditse ko Imana izatwitaho natwe nitwika ku bakeneye ubufasha.”

Imiryango yakiriye ubufasha yahurije ku kuba igiye kubwifashisha mu gihe iri kwisuganya ishaka ibyangombwa nkenerwa nyuma y’ingaruka z’ubukene no kubura amikoro yatewe na Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19.

Milcah Aziz ni umuyobozi w’amashuri abiri y’incuke arimo Blooming Buds School rikorera ku Kacyiru na Little Flowers school riherereye mu Kiyovu ho mu Mujyi wa Kigali. Imyaka isaga 11 amaze mu Rwanda n’umuryango we avuga ko ari umugisha kuba mu muryango Nyarwanda.

Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yo mu Mudugudu wa Karubimbura, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata
Milcah Aziz yavuze ko iki ari igikorwa cy'umuryango we
Umuhindekazi Milcah Aziz yahaye imiryango itandatu ubufasha bw'ubukode bw'inzu
Uyu Muhindekazi yaherekejwe n'abo mu muryango we
Mu byatanzwe harimo n'ibiribwa bitandukanye byahawe imiryango yagizweho ingaruka n'ingamba zo guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .