Gasabo:Umugore yashinje umugabo we ko yamwirukanye azira kubyara abakobwa gusa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka isaga itanu babana nk’umugore n’umugabo bakabyarana abana batatu b’abakobwa, umugore arashinja umugabo ko yamuharitse amuziza ko abyara igitsina kimwe.

Mukansanga Claudine utuye mu Kagari ka Mbandazi, Umurenge wa Rusororo, imbere y’inteko rusange y’abaturage yateranye tariki ya 28 Ugushyingo 2017, irimo Umuryango Haguruka, Polisi n’izindi nzego, yavuze ko yashakanye n’umugabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakabyarana abana batatu b’abakobwa.

Mu myaka itanu bari bamaranye umugabo yagiye amukorera ihohoterwa amuziza ko yabyaye igitsina kimwe.

Yagize ati "Umugabo twabyaranye abana batatu b’abakobwa yahoraga ankubita ndetse yambwiye ko azantema. Ubu yaranyirukanye ngo namuciriye umuryango kubera ko nabyaye abakobwa gusa."

Yakomeje avuga ko ubwo umugabo yamwirukanaga ngo yamwambuye abana amusigira umwe muto. Ati "Anyirukana yampaye umwana umwe abandi babiri arabasigarana babayeho nabi kubera ko babana na mukase."

Uyu mugore umaze imyaka yarahukanye, avuga ko icyo yifuza ni uko umugabo yamuha abana be kandi akamusubiza no mu nzu akabirera, akanava aho acumbitse.

Yanasabaga ko umugabo yamuha isambu yo guhinga kandi akajya amufasha gutunga abana.

Uyu mugore akimara kuvuga ikibazo cye, inzego zishinzwe umutekano zirimo DASSO zahise zijya kuzana umugabo we mu rugo, aza aherekejwe n’umugore wa kabiri.

Akigera imbere y’inteko y’abaturage yavuze ko umugore ari we wamutaye akajya gushaka undi mugabo.

Yagize ati "Uyu mugore niwe wantaye ajya gushaka undi mugabo hari hashize imyaka ibiri agiye. Mbibonye gutyo nanjye nishakira undi mugore."

Yirinze kugira icyo avuga ku byo umugore we amushinja by’uko yamuhoye ko abyara abakobwa gusa.

Umukozi ushinzwe uburinganire mu Karere ka Gasabo, Uwamahoro Jeanette Daria yasabye uyu mugabo guha umugore abana be kandi bakihutira kubandikisha mu gitabo cy’irangamimerere, dore ko uko ari batatu bose batigeze bandikishwa, anamwibutsa ko igitsina cy’umwana gitangwa n’umugabo.

Yagize ati "Igitsina cy’umwana gitangwa na se. Watera imyumbati ugasarura ibigori ? Mwa bagabo mwe ndabamenyesha ko igitsina cy’umwana gitangwa na se. Abana bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo bakandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere kandi bakitabwaho n’ababyeyi babo bombi."

AIP Nshimiyimana yasobanuriye abaturage amoko y’ihohoterwa ariyo arimo irishingiye ku gitsina, irikomeretsa umubiri, umutima cyangwa irishingiye ku mutungo, basabwa kuryamagana.

Yagize ati "Nta mugore wari ukwiye kuba agikubitwa cyangwa ngo ahezwe ku mutungo kuko hari amategeko amurengera. Kuri ubu umukobwa azungura ku buryo bungana na musaza we."

Uwo mugabo yahise anatabwa muri yombi kugira ngo abazwe ibyo yabwiye umugore we ko azamutema, dore ko ngo ibyo yamukoye ari ihohoterwa ribabaza kandi rikomeretsa umubiri, ryiyongera ku rishingiye ku mutungo.

Inzego zitandukanye ziteze amatwi ibibazo by'abaturage byajemo n'icy'umugore ushinja umugabo kumuhohotera amuziza kubyara igitsina kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza