Gasabo: Umugore yaguye mu rusengero bari guhimbaza Imana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umukristu w’Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya witwa Uwimana Anne Marie wari mu kigero cy’imyaka 27, yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba, ahita yitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu masengesho muri uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, nibwo uyu mugore yikubise hasi ahita apfa.

Abasenganaga na we batangaje ko uyu mubyeyi yaje gusenga ari muzima nta kindi kibazo yari afite ariko yaje guhaguruka mu gihe cyo guhimbaza yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Umukozi w’Akagari ka Kagugu ushinzwe iterambere, Nzajyibwami Etienne, yabwiye IGIHE ko nta kibazo kizwi uyu mugore yari afite, ahubwo abo basenganaga nabo batunguwe.

Ati “Yarimo asenga ahagurutse n’abandi barimo guhimbaza ahita yikubita hasi arapfa. Turacyakurikirana ngo tumenye icyateye urupfu rwe ariko kugeza ubu ntabwo turabasha kumenya icyaruteye.”

Nzajyibwami yakomeje avuga ko n’umugabo we yahageze akemeza ko nta kibazo yari asanzwe afite.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Guhimbaza Imana ni umwanya uba ukomeye ku bayemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza