Gasabo: Umugabo n’umugore we bafatanywe udupfunyika ibihumbi 40 tw’urumogi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Kanama 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Harerimana Jean Pierre utuye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, wari warafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kubera ibiyobyabwenge, we n’umugore we bongeye gufatanwa udupfunyika ibihumbi 40 tw’urumogi.

Ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019, nibwo uyu Harerimana w’imyaka 36 utunze abagore babiri, yatawe muri yombi nyuma y’uko polisi isanze udupfunyika ibihumbi 40 tw’urumogi mu modoka ye no mu gisenge cy’inzu akodesha.

Polisi yatangarije itangazamakuru ko Harerimana n’umugore we batunzwe no gukwirakwiza urumogi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse batawe muri yombi nyuma y’uko bafatanywe udupfunyika ibihumbi 40 twarwo.

Polisi inabashinja gukoresha abamotari nk’abantu babanekera bakagenda bareba ko mu muhanda nta bapolisi barimo kugira ngo babone uko binjiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali.

Uretse uyu mugabo n’umugore we, polisi yanataye muri yombi abagabo babiri yabasanganye bivugwa ko ari abamotari babafashaga mu bijyanye no no kwinjiza no kugurisha urumogi mu Mujyi wa Kigali.

Harerimana nyuma yo gutabwa muri yombi yasabye imbabazi z’uko yasubiye mu biyobyabwenge nyuma yuko yari amaze igihe gito afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Yagize ati “Ndi hano ku mpamvu y’uburyo bamfatanye ibiyobyabwenge ubwo nari mbikuye i Rubavu babinsangana iwanjye barabimfatana.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri si ubwa mbere mfashwe nzira ibiyobyabwenge ni ubwa kabiri ku buryo icyaha nishinja ari icy’uko nasubiye mu biyobyabwenge. Narahemutse kuko narafashwe ndafungwa mfungurwa ku mbabazi za Perezida ndahemuka mbisubiramo ku bw’ibyo rero nkaba nsaba imbabazi.”

Yongeyeho ko umumotari umutwaje urumogi cyangwa umufasha kugenzura uko umutekano wo mu muhanda wifashe amwishyura hagati y’amafaranga ibihumbi 40 n’ibihumbi 30 anaboneraho no kugira inama abacyishora mu biyobyabwenge kubireka kuko ari bibi.

Umugore we witwa Nyirahabimana Zawadi, avuga ko atari azi ko imodoka y’umugabo we yari yazanye ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Bansanze mu rugo ndi kumwe n’umugabo n’abashyitsi baratuzana kuko imodoka yari mu rugo bayisanzemo ibiyobyabwenge baratujyana ariko njye nta ruhare mbiziho kuko sinari nzi ko harimo ibiyobyabwenge.”

Yongeyeho ko yashidutse polisi ibonye ibindi biyobyabwenge mu nzu bari batuyemo ariko atazi uko byahageze.

Abuba Makeke bivugwa ko ari umumotari ufasha uyu muryango kwinjiza urumogi muri Kigali, we ahakana ibyo aregwa.

Yagize ati “Njye nta kintu bankurikiranaho ahubwo n’uko nasuye umuntu iwe mu kuhagera nagiye kubona mbona abantu b’abayobozi baraje baba ariwe baheraho gufata bamaze kumufata, bamubwira ibyo bamushinja arabibemerera ariko njye sinari nzi icyo bamushinja.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette, yavuze ko aba bantu uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahanisha igifungo cya burundu.

Yagize ati “Bariya bantu uko mubabona uko ari bane bafashwe ejo mu masaha ya saa sita mu murenge wa Kinyinya bafashwe n’ishami rya polisi ry’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafatanwa ibiyobyabwenge mu modoka yabo udupfunyika ibihumbi 40 ibindi bifatirwa mu gisenge.”

Yongeyeho ko kuba icyaha bakurikiranyweho ari icyambukiranya imipaka nikiramuka kibahamye bazahanishwa ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu ukwirakwiza urumogi, urucuruza n’ urwambutsa umupaka iyo bimuhamye ahanisha igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 30 kandi atarengeje miliyoni 50 FRW.

Abatawe muri yombi
Harerimana, umugore we n'abamotari babacungiraga bose batawe muri yombi
Tumwe mu dupfunyika tw'urumogi bafatanywe
Ubwo baberekaga itangazamakuru
N'imodoka yabo bifashishaga mu gutunda urumogi yafatiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza