Gasabo: Prime Insurance yubakiye inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, bwashyikirije inzu umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utishoboye wo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo.

Nyirabakiga Mercianne wubakiwe na Prime Insurance yabaga mu nzu yenda kumugwaho aho yabanaga n’umwuzukuru we umwe ukiri muto mu Kagari ka Nyabikenke.

Yashyikirijwe inzu yuzuye neza irimo ibyangombwa nkenerwa nk’ibitanda, intebe n’ibindi bikoresho byo mu ruganiriro, ibyo gutekeraho birimo amasafuriya, imbabura n’ibindi.

Nyirabakiga yashimye Prime Insurance Ltd, avuga ko imuhaye amasaziro meza nyuma y’uko yari abayeho nabi adafite aho akinga umusaya by’umwihariko mu gihe cy’imvura.

Yavuze ko inzu yari abayemo, yubatswe na Oxfam Rwanda nyuma gato ya Jenoside ariko iza gusaza, igikoni kirahirima, akajya acana mu nzu nini ariko nayo yarangiritse kuko mu gihe cy’imvura amazi yinjiraga mu nzu bikaba ngombwa ko asasura akongera gusasa imvura ihise.

Ati “Imvura yagwaga, amazi akinjira mu nzu nkayaha inzira akagenda, yahita nkongera ngasasa nkaryama. Ariko nagiye kubona mu kwezi gushize mbona abagiraneza baraje bambwira ko bagiye kunyubakira none reba mu kwezi kumwe bahise bayirangiza.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo nabona navuga! Nari narihebye mvuga ko nta bana mfite, naraye mu nzu mvuga ngo baranyica, ntawe umpa agaciro ariko ubu agaciro ndakabonye, Imana irakansubije.”

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mukabahire Varelie, yagarutse ku rugendo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko inzu nyinshi zubakiwe abacitse ku icumu batishoboye zimaze gusaza.

Yashimiye Prime Insurance Ltd yafashije Nyirabakiga kuko hari abacitse ku icumu rya Jenoside benshi bakenewe kubakirwa kandi ubushobozi Avega ifite bukaba bukiri buke.

Ati “Avega muri iyi minsi ifite ikibazo gikomeye cy’ababyeyi nk’aba bafite inzu zishaje, ariko nk’uko twatangiye dukora dufatanyije n’Imana niko navuga, hari igihe tujya kubona tukabona umuntu arakomanze nk’uko namwe byagenze. Ndagira ngo mbashimire.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Nyirigira Emmanuel, yavuze ko ari igitekerezo bagize bakakiganiraho n’ubuyobozi bemeranya kugira icyo bakora kugira ngo uyu mukecuru abone aho aba kandi hameze neza.

Prime Insurance Ltd ni ikigo cy’ubwishingizi kibumbiyemo ibigo bibiri, icy’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi rusange. Ifite intego y’ibanze yo gutanga ubwishingizi bwizewe, bunonosoye kandi bufite imbaraga bwaba ubw’igihe gito cyangwa ubw’igihe kirekire.

Nyirigira yakomeje avuga ko kugira uruhare mu gufasha abatishoboye by’umwihariko abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu nshingano zabo nk’Abanyarwanda.

Ati “Nubwo turi abacuruzi bashaka inyungu ariko dufite n’inshingano nk’abanyarwanda, ni umuco w’ikigo wo gufasha abatishoboye cyane cyane urabona umukecuru nk’uyu wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Prime Insurance Ltd kandi yemeye ko izajya iha uyu Nyirabakiga ibihumbi 20Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka wose uhereye muri Nyakanga 2019.

Ubwo abakozi ba Prime Insurance bari bamaze gushyikiriza inzu Nyirabakiga
Abakozi ba Prime Insurance bamuzaniye ibikoresho bitandukanye azifashisha mu buzima bwa buri munsi
Bamuzaniye ibikoresho bitandukanye birimo na Radio ngo izajya imumara irungu akumva n'amakuru agezweho
Bamuzaniye n'ibyo kurya bimufasha gutangira ubuzima mu nzu nshya
Bamwe mu bakozi ba Prime Insurance bari baje gushyikiriza inzu umukecuru bayubakiye mu Murenge wa Bumbogo
Ibikoresho by'ibanze umuntu akenera mu rugo babimuzaniye
Inzu yubakiwe Nyirabakiga ifite ubwiherero bwujuje ibisabwa
Inzu yubakiwe Nyirabakiga wabaga mu nzu yenda kumugwaho
Nyirabakiga ahagaze imbere y'inzu yubakiwe na Prime Insurance Ltd
Nyirabakiga yari yasazwe n'ibyishimo ubwo yashimiraga Prime Insurance Ltd
Nyirabakiga yashyikirijwe ibikoresho birimo n'imyenda yo kwambara
Prime Insurance yamushyiriyemo n'ibiryamirwa
Umukozi wa Prime Insurance asobanurira Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mukabahire na Nyirigira ushinzwe ubucuruzi muri Prime Insurance imiterere y'iyi nzu
Umuyobozi Ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Nyirigira Emmanuel asuhuzanya urugwiro Nyirabakiga
Umuyobozi Ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Nyirigira Emmanuel, yavuze ko ikigo cyabo gifite inshingano zo gufasha abatishoboye
Uwizeyimana Solange ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Bumbogo yashimye Prime Insurance yafashije umuturage wo muri uyu murenge

Amafoto: Niyontegereje Noah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza