Gasabo:Mu mezi 10 ashize abana 186 basambanyijwe ku gahato

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu Karere ka Gasabo hari abana 186 basambanyijwe ku gahato, abagore 10 bafatwa ku ngufu guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ukwakira 2017.

Mu nama y’inteko rusange y’abaturage yabereye mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo tariki ya 28 Ugushyingo 2017, irimo Umuryango Haguruka, Polisi n’izindi nzego, hagamijwe gukangurira abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, hagaragajwe ko mu Karere ka Gasabo ab’igitsinagore bagihohoterwa.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yatangajwe na AIP Nshimiyimana Christophe muri iyi nama igaragaza ko mu Karere ka Gasabo hari abana ndetse n’abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Mu mezi 10 muri Gasabo hagaragaye abana 186 basambanyijwe ku gahato n’abagore 20 bafashwe ku ngufu, abakuyemo inda 14, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa 43, ibikangisho 13, guhoza ku nkeke byakorewe abagera kuri 80.”
AIP Nshimiyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda ihohoterwa aho riva rikagera, kandi bakajya batangira amakuru ku gihe dore ko ngo hari abajya banga gutanga amakuru kugeza ubwo abantu bicana.

Ati “Akenshi usanga abantu banga gutanga amakuru ngo batiteranya cyangwa se ugasanga barayabwirana hagati yabo aho gutanga amakuru aho bigomba nko mu nzego z’ibanze cyangwa mu nzego z’umutekano n’imiryango itegamiye kuri Leta.”

AIP Nshimiyimana yakomeje asobanurira abaturage ihohoterwa icyo ari cyo. Ati “ ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorerwa umuntu kikamubuza uburenganzira, kikamugiraho ingaruka ku mubiri, mu marangamutima no mu mitekerereze.”

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Imiryango itandukanye ifite umwana n’umugore mu nshingano ikaba yaratangije ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza