Gasabo: Imiryango 250 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage (Community Socio-Economic Development Initiatives: CSDI), washyikirije Ikigo Nderabuzima cya Kabuye inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ubwisungane mu Kwivuza bifite agaciro ka miliyoni 16 Frw bizashyikirizwa imiryango 250 yagizweho ingaruka na COVID-19.

Imiryango izashyikirizwa iyo nkunga irimo abagize amatsinda y’abafite na Virusi itera Sida basanzwe bakurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye cyo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ndetse basanzwe ari abagenerwabikorwa ba CSDI.

Umuyobozi wa CSDI, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko ayo matsinda bakorana kuva mu 2016 yari amaze gutera intambwe ikomeye yo kwiteza imbere ku buryo hari n’abari batangiye gukora imishinga ariko ikaza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

Yagize ati “Abantu barazigamye ndetse batangira n’imishinga, wasangaga itsinda rifite miliyoni 2 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw ariko mu gihe cya COVID-19 abantu bagumye mu rugo badakora ayo mafaranga bagombaga kuyifashisha. Niyo mpamvu turimo dushyiramo ingufu cyane kugira ngo turebe yuko twababonera ibibatunga muri iyi minsi noneho abahinga bahinge, aborora borore noneho turebe ko twasunika iminsi.”

Abahawe ibiribwa basabwe kumva ko atari igikorwa ngarukabihe, ahubwo ari inyunganizi yo kugira ngo bongere bagaruke mu buzima busanzwe.

Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Murenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette, yabasabye kurushaho gukora cyane kugira ngo bazahure ubukungu bwabo.

Ati “Icya ngombwa ni ukubabwira ngo abagizweho ingaruka na COVID-19 bose bagomba guhaguruka bagakora kuko ubu nta Guma mu rugo turimo. Buri muntu wese ugifite umwuka [ubuzima] agomba guhaguruka agakora.”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, ukaba ari na wo utera inkunga CSDI muri icyo gikorwa, Dr. Brenda Kateera Asiimwe, yasabye ayo matsinda gukomeza ibikorwa akazakomera ku buryo abera ay’ahandi intangarugero.

Yavuze ubusanzwe umuryango ahagarariye wita ku bikorwa byo kurwanya Sida ariko ko no mu bihe bikomeye nk’ibya COVID-19 bagira icyo bakora kugira ngo amatsinda y’abafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida adasubira inyuma. Ubu AHF imaze gukoresha miliyoni zirenga 100 Frw ajya mu gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

Ati “Ubundi dukora muri gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA, gufasha imiryango rero ni ukugira ngo tuzamure imibereho myiza y’abaturage; turashaka ngo ibyiza twagezeho ntibizasubire inyuma.”

Uretse iyi nkunga y’ibiribwa, mu buryo burambye CSDI irateganya kongerera abagize ayo matsinda ubumenyi n’ubushobozi mu gukora no gukurikirana imishinga ndetse ikayitera inkunga.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage (CSDI), Leon Pierre Rusanganwa, n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, Dr Brenda Kateera Asiimwe ubwo bafashaga imiryango yagizweho ingaruka na COVID-19
Inkunga yatanzwe igizwe n’umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, umunyu, isabune, udupfukamunwa n’impapuro z’isuku abagore bakoresha bari mu mihango
Imiryango 250 yo mu Karere ka Gasabo yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .