Gasabo: Mu mezi atandatu hamaze kuboneka imibiri hafi 3400 y’Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Kamena 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, muri uyu mwaka hamaze gutahurwa imibiri 3386 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe mu byobo biherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi mibare yatangarijwe mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge cyahuje abahoze ari abayobozi n’abaturage cyabereye mu Gahoromani i Kabuga mu Murenge wa Rusororo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kamena 2018.

Nyuma y’amezi asaga abiri mu Karere ka Gasabo, havumbuwe inzu zubakiwe hejuru y’ibyobo byajugunywemo Abatutsi bishwe muri Jenoside, imiryango y’abarokotse yakomeje gusaba abazi ahiciwe inzirakarengane kuhagaragaza ngo imibiri yazo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abatuye muri aka gace bavuga ko amakuru y’ibi byobo yamenyekanye nyuma y’uko hari hamaze kuvumburwa icyobo cyo mu rugo rw’uwitwa Faustin Sibomana cyakuwemo abagera ku 156 ku wa 15 Mata 2018.

Abarokotse bavuga ko babangamiwe n’imvugo ishishikariza abantu kudatanga amakuru y’ahiciwe Abatutsi, iri gukoreshwa mu Karere ka Gasabo igaragaza ukwinangira.

Umuyobozi Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi kuyatanga kuko ari byo bizatuma gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge irushaho gutera imbere.

Yagize ati “Iyo badatanga amakuru ntibyakirwa neza kuko hari abayafite binangiye barimo nk’abantu bari bahari banahaturiye. Ibi biterwa n’icyo bise ‘mutima wanjye ntumvemo.’”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko abafite amakuru y’ahiciwe ahantu bakwiriye kuyatanga cyangwa bakahashyira ibimenyetso kugira ngo hamenyekane.

Yagize ati “Icyo dusaba abazi amakuru baba ababikoze cyangwa ababonye bikorwa ni ukuyatanga. Nubwo bibagora kwigaragaza kuko ari byo bituma umuntu akira, byanabananira bakahashyira ibimenyetso cyangwa bakandika inyandiko bakaranga aho hantu kugira ngo ababuze ababo babashyingure nabo baruhuke mu mitima.”

Yongeyeho ko n’abazi ahari ibyobo byajugunywemo inzirakarengane muri Jenoside batabivuga bafite ibibazo byinshi kuko kubakira hejuru y’abantu babizi bakabaryamaho cyangwa se bakanabacururiza hejuru bitabaha amahoro.

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye haracyagaragara imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, mu Karere ka Kicukiro hagaragaye igera ku 3193 y’abishwe yasanzwe mu byobo byari byarubakiweho inzu.

Abaturage basabwe gutanga amakuru y'ahaba hakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro
Iyi nama yahuje abaturage n'inzego zitandukanye yabereye mu Gahoromani i Kabuga mu Murenge wa Rusororo
Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi kuyatanga
Imwe mu mibiri yakuwe mu byobo byari byarubakiweho mu Murenge wa Rusororo. Ifoto yafashwe muri Mata 2018 ubwo ibyo byobo byavumburwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza