Gasabo: Hagaragajwe agahinda k’abatarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Mata 2018 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 24, mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, hakomeje kugenda hatahurwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994, ubuyobozi bugasanga kuba hari indi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ari igisebo ku bimana amakuru.

Ku wa 12 Mata 2018, muri uyu Murenge hashyinguwe umubiri w’umuntu umwe wahabonetse ariko no mu mwaka ushize hari iyari yahatahuwe.

Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryabereye ku kigo cya IFAK ahari hahungiye benshi biringiye ko batari bwicwe kuko ari mu kigo cy’abihayimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murekatete Patricie, yongeye guhamagarira abafite amakuru y’ahaba hari imibiri kuyatanga.

Yagize ati “Kuba hari imibiri itaraboneka ni igisebo ku banze gutanga amakuru. Mbabazwa cyane no kubona ku nshuro ya 24 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri tutarabona. Umwaka ushize twarashyinguye n’uyu mwaka turashyingura, ndagira ngo nsabe cyane by’umwihariko abantu batuye muri Kimihurura mutwereke aho imibiri bayishyize.”

Yakomeje agira ati “Biteye agahinda kenshi gupfusha ntushyingure, birababaje cyane. Warashyinguye waruhuka ariko igihe cyose utarashyingura uwawe uhora uhangayitse, uhora uvuga ngo ndamubona. Mube abagabo mudufashe turebe ko intimba za bamwe zashira, ndagira ngo nsabe icyo kintu mucyumve.”

Kayumba Gerard warokotse jenoside, nawe yashimangiye ko hari imibiri y’Abatutsi biciwe Kimihurura itarashyingurwa, bishwe n’ Interahamwe n’abasirikare biganjemo abari mu mutwe warindaga Habyarimana.

Ati “Mugire umutima wa kimuntu, twarababariye twaravuze ngo tubane turahura tugasangira, ariko rwose bagerageze hagire n’uvamo avuge ati ‘byagenze gutya, abantu twabashyize hariya, mutwereke aho bari tubashyingure mu cyubahiro.’”

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24, mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo hamaze kuboneka imibiri itari yarigeze imenyekana.

Mu Murenge wa Gatsata habonetse imibiri 35 naho mu wa Rusororo hatahuwe icyobo cyajugunywemo Abatutsi basaga 100.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murekatete Patricie
Abaturage bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Kimihurura
Abafite ababo biciwe muri Kimihurura bashavuzwa cyane no kuba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza