Gasabo: Agakiriro ka Kimironko kafashwe n’inkongi ibikoresho byinshi birakongoka (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Inkongi yibasiye agakiriro ka Kimironko, gaherereye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ibikoresho birimo imbaho, matela, imashini zibaza n’ibindi birakongoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yabwiye IGIHE ko ‘Abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzima inkongi batabaye bakazimya ibintu byinshi bitarangirika’.

Ati “Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyahiye ariko bagerageje gutabara bawuzimya hatarangirika ibintu byinshi. Abashinzwe iperereza baracyakurikirana ariko amakuru dufite tutarabonera gihamya ni uko ari umuntu wasudiraga noneho ibishashi bigwa muri za matela, umuriro uraguruka.”

Umwe mu baturage wari uri mu rusenero ruri hafi y’aho iyi nkongi yabereye yabwiye IGIHE ati “Twakinguye amadirishya tubona hahiye turasohoka n’abandi turatabara…Icyahatwitse sinakimenya ariko hahiye neza bishoboka, bahamagaje ubutabazi, kizimyamwoto zihageze umuriro ugeze nko mu cya kabiri cy’agakiriro.”

Aka gakiriro gahiye nyuma y’iminsi micye aka Gisozi nako kari mu Karere ka Gasabo kibasiwe n’inkongi inshuro eshatu zikurikirana, ibikoresho birimo matola, imbaho, imashini n’ibindi birakongoka.

Umuriro wari mwinshi bataratangira kuwuzimya
Abaturage bari benshi bahuruye ubwo agakiriro kashyaga
Nyuma y'uko abaturage na polisi bari bamaze kuzimya inkongi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza