Gasabo: Abayobozi ba FPR Inkotanyi basabwe kuzuza inshingano batorewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bashya batowe mu nzego zitandukanye z’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, basabwe kuzuza inshingano batorewe kuko utazabikora azabibazwa.

Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, mu mahugurwa yahuje abatowe mu nzego zinyuranye z’uyu muryango mu Karere ka Gasabo.

Rwamurangwa yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa bayateguye kugira ngo basobanurire abatowe imikorere n’imikoranire, amahame remezo na gahunda z’ibikorwa by’Umuryango wa FPR Inkotanyi kimwe n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Yongeyeho ko muri aya mahugurwa biyemeje gushyira imbaraga mu nzego zo ku mudugudu no mu Tugari kuko byagaragaye ko arizo zidakora neza, anaboneraho gusaba abatowe kuzuza inshingano batorewe kuko utazazuzuza azabibazwa.

Ati “Ahagiye gushyirwa imbaraga ni mu mudugudu no ku rwego rw’utugari kuko wabonaga ko hari aho izo nzego zakoraga ahandi ntizikore ndetse n’aho zikora ugasanga bamwe barakora abandi ntibakore kandi bikarangirira aho ngaho.”

“Ubwo rero ikizahinduka ni uko abantu bose bagomba gukora inshingano abanyamuryago babatoreye, utabikoze akabibazwa.”

Rwamurangwa yongeyeho ko aya mahugurwa afasha abayobozi bagitorwa kugirango bamenye inshingano zabo, ibyo basabwa n’uko bagomba gukora ibyo batorewe.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi, Munyurangabo Evode, ahamya ko aya mahugurwa azafasha inzego zatowe mu kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite.

Ati “Ubu abantu bagiye kurushaho kumenya neza inshingano batorewe kugirango noneho babashe kujya kuzishyira mu bikorwa, cyane cyane ko abava aha bari bujye ku nzego z’Umurenge, iz’ Utugari ndetse n’izo ku midugudu kugira ngo inzego zitakoraga neza tuzongerere imbaraga zirusheho gukora zigendeye ku nshingano zatorewe.”

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bumbogo, Umuhoza Marie Grace, ahamya ko aya mahugurwa yatumye amenya neza umurongo ngenderwaho wa FPR n’uko akwiye kujya akora ubukangurambaga.

Ati “Nayungukiyemo byinshi nk’uburyo nkwiye gufasha bagenzi banjye nyobora ntawe nkandamije cyangwa mputaje, inshingano zanjye n’uko nkwiye kuzikora yewe n’uburyo nkwiye kuzuzanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze.”

Ubuyobozi bw’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bwemeza ko inzego nshya zatowe ziganjemo urubyiruko bitandukanye n’abarangije manda, bityo bigatanga icyizere ko bazahindura byinshi bitewe n’uko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka.

Abagize inzego zatowe mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bahuguwe n'inararibonye mu nzego zinyuranye
Aya mahugurwa yakorewe muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Remera
Abayobozi batowe bahuguwe ku mikorere ikwiye kuranga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Umuyobozi w’urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, Munyurangabo Evode
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza