Gasabo: Abakozi batanu b’ikigo nderabuzima bafashwe bakekwaho kwiba imiti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa 10 Gicurasi 2018, yataye muri yombi abantu batanu barimo abaforomo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu Kigo nderabuzima cya Kayanga mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo.

Bimwe mu byibwe muri icyo kigo nderabuzima birimo ibikoresho bya Laboratwari, amashuka n’ibiringiti by’ikigo nderabuzima ndetse n’imiti ya farumasi .

Uretse abo baforomo uko ari batatu, hafashwe abandi babiri bakekwaho ubufatanyacyaha ni abakozi bashinzwe isuku muri iki kigo nderabuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, yagize ati”Twamenye amakuru ko hari amashuka yabuze muri iki kigo nderabuzima, dufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) dutangira iperereza ngo tumenye niba hari ubujura bwabaye muri iki kigo nderabuzima, muri iryo perereza rero nibwo bamwe mu bakozi bavuze ko bakeka ko …[umwe] ari mu bashobora kuba baribye ayo mashuka n’ibiringiti. Nibwo twagiye iwe tuhasanga ibikoresho byinshi by’ikigo nderabuzima.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata uwo mugore n’umugabo we, hari abandi batangabuhamya bavuze ko bakeka ko n’undi muforomo yaba yaratwaye ibikoresho by’ikigo nderabuzima.

Yavuze ati ”Batubwiye ko kubera ko … avurira abantu iwe ashobora kuba yiba ibikoresho by’ikigo nderabuzima ndetse n’imiti ya farumasi y’iki kigo, twagiyeyo koko tuhageze tuhasanga imiti myinshi ya farumasi y’Ikigo nderabuzima cya Kayanga. N’abandi rero ni muri ubwo buryo bafashwe nyuma yo gusanganwa ibikoresho by’ikigo nderabuzima.”

Abakekwa ubujura bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero mu gihe RIB ikomeje igenzura ngo irebe niba hari ibindi bikoresho byibwe muri iki kigo nderabuzima ndetse n’ababigizemo uruhare.

SSP Hitayezu yagaragaje ko kwiba ibikoresho by’ivuriro bigira ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Iyo hari umuntu utwaye ibikoresho n’imiti by’ikigo nderabuzima, abarwayi bashobora kuhatakariza ubuzima kuko ibiba byari kubafasha gukira biba byibwe. Ni nayo mpamvu dukangurira buri wese kurwanya uyu muco mubi, kuko ntiwamenya ushobora kuhatakariza ubuzima yabuze imiti, kuko ashobora no kuba umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti.”

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe ikiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza