Gasabo: Abakekwaho kwigana no kugurisha amakarita ya mituweli batawe muri yombi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 17 Mata 2018 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu bakekwaho gukora amakarita ya mituweli bakanateraho kashe.

Abakekwa barimo umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu bafashwe ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nkuko byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Karere ka Gasabo, Uzabakiriho Gervais.

Aganira na IGIHE, Uzabakiriho yagize ati “Nibyo koko hari abantu bari gukurikiranwa n’ubutabera, bafatanywe kashe n’amakarita y’amiganano. Twari tumaze iminsi hagaragara amakarita akoreshwa ariko yagera kwa muganga tukareba amakarita tugasanga atari ayo twatanze, biba ngombwa ko duhaguruka.”

Uzabakiriho yavuze ko bafashwe bari ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu.

Uwo muntu wakoraga amakarita yabifashwagamo n’umuganga wo kuri icyo Kigo Nderabuzima, amufasha mu gushaka abakiliya baje kwa Muganga badafite ubwishingizi.

Muri icyo gihe, ngo uyu muforomo yahitaga amuhamagara bakihina muri tumwe mu tubari twegereye Ivuriro, nyuma yo kwishyurwa amafaranga atari hasi ya 50 000 Frw agahita asinya akanatera kashe ku ikarita ya mituweli.

Akenshi ngo abafataga ikarita ni ababaga bafite uburwayi buzasaba ko bagera mu Bitaro Bikuru.

Umwe mu batangabuhamya wakorewe ikarita n’ukekwaho iki cyaha, yatangaje ko iyo yahawe yayivurijeho igihe kinini.

Icyatumye afatwa ni uko byabaye ngombwa ko umurwayi we yoherezwa mu Bitaro byisumbuye, bityo mu bushishozi bwakozwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwisungane ba Kagugu, bikagaragara ko iyo karita iri mu zikemangwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yemeje aya makuru, avuga ko dosiye y’abakekwa yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Karere ka Gasabo, Uzabakiriho Gervais, asobanurira umunyamakuru wa IGIHE uko abakekwaho kwigana no kugurisha amakarita ya mituweli bafashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza