00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gare na Guest House bya Kirehe byashyizwe ku isoko bibura abaguzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ku bikorwa by’iterambere bwubatse bukabishyira ku isoko, gare ikabura uyigura mu gihe kuri Guest House ibiganiro byo gushaka uyigura bitaratanga umusaruro.

Kuva muri Gicurasi 2019 Akarere ka Kirehe kashyize ku isoko ibikorwaremezo kubatse kugira ngo bizamure iterambere ryako mu rwego rwo guha umwanya abikorera no kubegurira ibikorwa bimwe na bimwe.

Mu byashyizwe ku isoko harimo gare yari igiye kwegurirwa abikorera na Guest House y’Akarere ka Kirehe isanzwe yifashishwa mu kwakira inama zikomeye zikaberamo, ikanagira amacumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gérard, avuga ko kuva bashyize ku isoko ibi bikorwa mu 2019, Guest House yabonye abifuza kuyegukana mu gihe gare yo yabuze abayigura.

Ati “Gare ntitwabonye abayipiganirwa ariko Guest House yo turi mu biganiro by’ubufatanye n’abikorera bo mu Karere kacu kugira ngo bazagiremo imigabane myinshi Akarere gasigarane mike. Turacyari muri iyi nzira, hari ibiganiro dukora n’inzego zitandukanye zirimo Minicom, Minecofin, LODA n’intara kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.”

Muzungu yavuze ko kuri ubu ibiganiro bigeze kure kandi biri kugenda neza ahamya ko mu gihe cya vuba bazaba bamaze kwemeranya bagatangira imikoranire.

Abikorera bifuza kugura iyi Guest House bakayubaka mu buryo bugezweho igahinduka hotel nziza kuko muri aka Karere nta hotel ikomeye ihabarizwa.

Akarere ka Kirehe kafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko ibi bikorwaremezo kugira ngo gahe umwanya abikorera, amafaranga azavamo azashyirwa mu bindi bikorwa by’iterambere rusange ry’abaturage.

Gare ya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe yashyizwe ku isoko ibura abaguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .