Ganza w’imyaka 14 yanditse igitabo gishishikariza umukobwa gukora imirimo yose

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Ukwakira 2019 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Ganza Mico David w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Blue Lakes Nyamata, yanditse igitabo cyitwa ‘Umumotari Kaliza’ mu gushishikariza abakobwa gukora imirimo yose badatoranyije.

Iki gitabo kiri mu byatsinze amarushanwa ya Gira Igitabo amaze ukwezi kose yateguwe na USAID ibicishije muri gahunda yayo ya Soma Umenye.

Abana batsinze bakaba bahembwe amakaye n’ibitabo byo gusoma, ibitabo banditse UNICEF ikazabikuramo ibigera kuri 500 kuri buri umwe bigakwirakwizwa mu mashuri ibindi bikagurishwa bakazajya bahabwa inyungu ingana 10% kuri buri gitabo kizajya kigurwa.

Ganza yavuze ko yahisemo kwandika igitabo gishishikariza abantu cyane cyane abakobwa gukora imirimo yose nyuma yo kubona ko hari imirimo batinya gukora.

Ati “Ibintu bikubiye mu gitabo cyanjye ni umukobwa wakundaga gukora imirimo yo mu rugo ari umuhanga, umunsi umwe aza kwibaza impamvu abakobwa badakora imirimo myinshi kuko yabonaga abahungu bahinga, bakavoma abandi bagatwara imodoka nuko yibaza impamvu n’abakobwa batabikora yiyemeza guhindura amateka.”

Yahise ajya kwiga gutwara moto, ashaka ibyangombwa byose ubundi atangira gukorera amafaranga abantu bakamukunda cyane kuko yakoraga akazi ke neza.

Ganza yavuze ko igitabo cye cyerekana imbaraga zihishe mu bakobwa abasaba gutinyuka imirimo yose ngo kuko imwe batinya iyo hari umwe uyitinyutse usanga ayikora neza cyane kurusha n’abahungu abasaba kwigirira icyizere.

Cyusa Brayan Joshua w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye we yanditse igitabo cya ‘Ntibavuga bavuga’ yavuze ko yacyanditse kugira ngo afashe abantu kumenya neza Ikinyarwanda.

Yagize ati “Nashakaga gufasha abanyarwanda baturuka hanze kumenya uko bimwe mu bintu runaka bivugwa mu rurimi rwacu, biba biteye isoni kubona tuvuga izindi ndimi neza kurusha ururimi twavukiyemo, ndashishikariza n’abandi bana gukurana umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.”

Undi wahembwe ni Uwiduhaye Faustine, wanditse igitabo cyitwa ‘Fifu umukobwa w’amakenga’ gishishikariza abana b’abakobwa kwirinda ibishuko bituma bava mu ishuri bagatwarwa n’iraha.

Ibitabo by’aba bana bikaba bigiye gukwirakwizwa hirya no hino mu mashuri kugira ngo bisomwe na bagenzi babo.

Ukwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma no kwandika mu nsanganyamatsiko igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi”.

Kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri 73% nibo bazi gusoma no kwandika, leta ikaba ifite intego ko bizagera muri 2024 barageze ku 100%.

Ganza David ku myaka 14 yanditse igitabo cye cya mbere
Ku myaka 12 Cyusa yanditse igitabo cya Ntibavuga bavuga cyo kwigisha Ikinyarwanda
Abana babaye aba mbere ubwo bahabwaga ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza