Gakenke: Umukozi w’Akagali ushinjwa gufata umukobwa ku ngufu akanamutera inda arafunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Umukozi Ushinzwe Imibereho Myiza (SEDO) mu Kagali ka Rutenderi mu Murenge wa Mugunga wo mu Karere ka Gakenke, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akurikiranweho gufata umukobwa ku ngufu akanamutera inda.

Ni igikorwa bivugwa ko cyabaye mu myaka itatu ishize kuko umwana bikekwa ko yavutsemo agize umwaka umwe n’amezi icyenda, ndetse ubaze uhereye icyo gihe, umukobwa ngo yari afite imyaka irenga 19.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko uyu mukozi yaba yarafashe uyu mukobwa ku ngufu akimara kumenyekana, bahise bamwandikira ibaruwa bamusaba ibisobanuro, banasaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubikurikirana.

Ati “RIB yaramufashe kugira ngo ikurikirane niba ari we koko, atatoroka, ariko ikizabigaragaza neza kuva ari ibintu bimaze icyo gihe cyose, ni ukugira ngo bashobore kumupima ADN barebe, ni byo byabigaragaza. Naho iyo [umukobwa] abigaragaza icyo gihe akimufata ku ngufu n’ibimenyetso byari kutworohera, no korohereza izindi nzego.”

Uyu mukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu yagiye kwaka ibyangombwa, hanyuma uwo muyobozi amusaba kujya kubifata mu nzu ye. Ngo yarabyanze undi akomeza kubimuhatira kugeza ubwo yayinjiragamo, amufatiramo ku ngufu.

Uyu mukobwa avuga ko yatinze kuvuga ko uyu muyobozi yamufashe ku ngufu kuko yari yaramwemereye kujya amufasha, akaza kumuhinduka.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke kabereyemo iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n'Ubugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza