00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Ibimaze kumenyekana ku muyobozi ukurikiranyweho gutema umugore we

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 23 Kanama 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Kuwa Mbere tariki 9 Kanama 2021 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa umugore. Umwe ni umuyobozi wafatanyije n’undi muturage bagahohotera uwari umugore we.

Bamaze gutabwa muri yombi, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe iperereza rigikomeje.

Abo bagabo bombi icyo cyaha bari bakurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 8 Kanama 2021 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Burera Umurenge wa Rugarama mu Kagari ka Gafumba mu Mudugudu wa Rutamba.

Polisi kandi icyo gihe yatangaje ko ibyo byabaye nyuma y’igihe kitari gito umwe wari unashinzwe irangamimirere mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke abana n’umugore we mu ntonganya zaje no kuganisha ku gutandukana ndetse baza no kugabana imitungo.

Nyuma y’itabwa muri yombi ryabo, Polisi yabashyikirije Ubugenzacyaha RIB nayo ikora dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha ndetse kuwa 18 Kanama 2021 habaho urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo biteganyijwe ko ruzasomwa kuwa 23 Kanama 2021 saa munani n’igice z’amanywa.

Mbere y’uko ibi byose biba umugabo umwe yari yaratandukanye n’uwo mugore mu 2020 nk’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse baza no kugabana imitungo bari bafite mu 2018.

Mu byo bagabanye harimo n’inzu bari batuyemo yagabanyije bombi ari naho bivugwa ko uru rugomo rwakorewe, umwe agatura mu gipangu cy’imbere undi inyuma.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango wakunze kubana mu makimbirane n’urugomo ndetse umugore yahereye mu 2017 yishinganisha ku nzego z’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru nk’uko bigaragara mu mpapuro dufitiye kopi.

Ibi byiyongeraho ko mu 2018 uwo mugabo yakoreye urugomo uwahoze ari umugore we amukubita ikibando ndetse abikurikiranwaho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gahunga.

Byakurikiwe kandi n’urundi rubanza rwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze narwo uwo mugabo yari akurikiranyweho urugomo yakoreye uwahoze ari umugore we ariko urikiko rwanzura ko nta bimenyentso bihagije byatanzwe n’ubushinjacyaha ariko icyo gihe impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yakubiswe agakomeretswa mu gahanga.

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake gihanwa n’urukiko kuko uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .