Gakenke: Gitifu arashinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri waje amusaba serivisi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, ashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari ka Rutenderi kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ubu ufite umwana w’umwaka umwe n’amezi umunani. Auga ko amaze imyaka isaga ibiri afashwe ku ngufu n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa kuko yamuteye inda yiga ku kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya Janja.

Uyu mukobwa ngo yari yagiye kwaka ibyangombwa, hanyuma uwo muyobozi amusaba kujya kubifata mu nzu ye. Umukobwa ngo yarabyanze undi akomeza kubimuhatira kugeza ubwo yayinjiragamo amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa avuga ko yatinze kuvuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa yamufashe ku ngufu kuko yari yaramwemereye kujya amufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga MukeshimanaAlice yavuze ko iki kibazo bakimenye bakibwiwe n’abanyamakuru kuko uwo mukobwa atari yakabagejejeho ikirego.

Yagize ati “Nta kirego yatanze nabyumvise abanyamakuru babimbaza gusa hari komite yagiyeho ibikurikirana.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwimana Catherine, na we yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi batangiye kugikurikirana.

Umuyobozi ushinjwa yabihakanye ndetse bamusaba kujya gukoresha ibizami by’isanomuzi (ADN) kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ingingo ya 134 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza