Gakenke:Bavumbuye umuti wica imungu bakora mu rusenda n’ivu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Ugushyingo 2016 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda yo guhuza ubutaka, abatuye mu Murenge wa Muzo bahisemo guhinga ibigori n’ibishyimbo ndetse n’ingano baza gukomwa mu nkokora n’imungu yigabizaga umusaruro wabo, bigira inama yo kujya babihungira bakoresheje urusenda n’ivu.

Ni agace gakonja kandi karumbuka cyane, bigatuma ibihingwa byera ku bwinshi ndetse bimwe muri byo bikera mu gihe cy’imvura nk’ibigori ndetse n’ibishyimbo. Kubona izuba ribyumisha biba ari ingorabahizi n’iyo baribonye imungu ntizibyorohera.

Ndagijimana Laurent, umuyobozi wa Koperative y’abahinzi mu Murenge wa Muzo, ni umwe mu bafashe iyambere bakora umuti gakondo wica imungu zari zaramujujubije zimuteza igihombo.

Yagize ati “Ufata inusu y’urusenda rumwe rusharira rwitwa kamurari cyangwa pilipili rukiri rubisi ukarusekura, ugafata ibiro bitatu by’ivu ryo mu ziko, ukabivangavanga hanyuma ugashyira mu bigori cyangwa ibishyimbo bitagosoye, ukabihungira, hehe no kongera kuribwa n’imungu.”

Mukanyandwi Mariane, na we avuga ko yagerageje ubu buryo gakondo bwo guhungira bukamuhira. Yagize ati “Imungu zari zaranjujubije, nezaga imifuka nk’itanu y’ibigori, imungu zikabijyamo zikabirya, nyuma y’amezi atatu nkaba nsingaranye nk’imifuka ibiri gusa. Ubu nsigaye nkoresha urusenda n’ivu imyaka yanjye ntimungwe.”

Abahinzi batandukanye bakoresha ubu buryo gakondo mu guhungira imyaka yabo, bahamya ko byabafashije guca ukubiri n’imungu zari zarabazonze, ariko kandi bakifuza ko muri uyu murenge hajyaho uburyo burambye bwo guhunika imyaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Evergiste Gasasa, avuga ko iki kibazo kizwi, bakaba bateganya kubaka ikusanyirizo ry’umusaruro muri uyu Murenge, bafatanyije na koperative z’abahinzi.

Abaturage bavuga ko basigaye bakora umuti wo guhungira ibigori mu rusenda n'ivu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza